1Hanyuma y'ibyo no hanyuma y'uwo murava yagize, Senakeribu umwami wa Ashūri araza atera i Buyuda, agerera yerekeye imidugudu igoswe n'inkike yibwira ko azayīhindūrira.
2Hezekiya abonye ko Senakeribu aje agambiriye gutera i Yerusalemu,
3ajya inama n'abatware be n'abakomeye bo mu bantu be yo kuziba amasōko ari inyuma y'umurwa, baramufasha.
4Abantu benshi baraterana baziba amasōko yose n'akagezi katembaga mu gihugu hagati, kuko bagiraga bati “Ni iki cyatuma abami ba Ashūri baza bagasanga amazi menshi?”
5Arikomeza asana inkike yose yari yarasenyutse, ayireshyeshya n'aho iringanirira mu minara. Asana n'iyindi nkike y'inyuma, akomeza i Milo umudugudu wa Dawidi, acurisha intwaro zo kurwanisha n'ingabo agira byinshi cyane.
6Kandi ashyira abatware b'intambara mu bantu, abateraniriza aho ari mu muharuro wo ku irembo ry'umurwa, ababwira amagambo yo kubanezeza ati
7“Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n'umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we.
8Mu ruhande rwe ari kumwe n'amaboko y'umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n'Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya umwami w'Abayuda.
Senakeribu akangisha abaturage b'i Yerusalemu9Hanyuma y'ibyo Senakeribu umwami wa Ashūri, ubwo yari yagerereje i Lakishi n'ingabo ze zose, atuma abagaragu be kuri Hezekiya umwami w'Abayuda no ku Bayuda b'i Yerusalemu bose ati
10“Senakeribu umwami wa Ashūri aravuga ati ‘Mwiringiye iki kibatera gutegereza kuzagoterwa i Yerusalemu?
11Mbese Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n'inzara n'inyota, akavuga ati: Uwiteka Imana yacu izadukiza amaboko y'umwami wa Ashūri’?
12Hezekiya uwo si we washenye ingoro zayo n'ibicaniro byayo, agategeka Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye musengera imbere y'icyotero kimwe gusa, kandi abe ari cyo muzajya mwoserezaho imibavu’?
13Mbese ntimuzi jyewe na ba sogokuruza banjye ibyo twagiriye amahanga yose yo mu isi? Imana z'amahanga yo mu isi hari ubwo zashoboye gukiza ibihugu byazo amaboko yanjye?
14Mu mana z'amahanga ba sogokuruza banjye barimbuye rwose, ni mana ki yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye, bikabemeza yuko iyanyu Mana yabankiza mwebwe?
15Nuko rero Hezekiya ye kubabeshya ngo abashukashuke atyo kandi ntimumwemerere, kuko ari nta mana y'ishyanga ryose n'ubwami bwose yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye n'aya ba sogokuruza banjye, nkanswe Imana yanyu.”
16Maze abagaragu be bitumiriza n'ayandi magambo, batuka Uwiteka Imana n'umugaragu wayo Hezekiya.
17Kandi Senakeribu yandika inzandiko zo gutuka Uwiteka Imana ya Isirayeli no kuyisebya ati “Nk'uko imana z'amahanga yo mu isi zitakijije abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n'Imana ya Hezekiya itazankiza abantu bayo.”
18Maze abo bagaragu barangurura amajwi arenga mu Ruyuda, babwira abantu b'i Yerusalemu bari ku nkike ngo babatere ubwoba babakure umutima, babone gutsinda umurwa.
19Bavuga Imana y'i Yerusalemu bayigereranya n'imana z'amahanga y'isi, kandi zararemwe n'intoki z'abantu.
Hezekiya atakambira Imana ibakiza Senakeribu20Ibyo bituma Umwami Hezekiya n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambira Iyo mu ijuru.
21Nuko Uwiteka yohereza marayika atsemba abagabo bakomeye bose b'intwari, n'abatware n'abagabo bari mu ngerero z'umwami wa Ashūri, maze asubira mu gihugu cye akozwe n'isoni. Nuko ageze mu ngoro y'imana ye, abo yibyariye bamwicishirizamo inkota.
22Uko ni ko Uwiteka yakijije Hezekiya n'abaturage b'i Yerusalemu, amaboko ya Senakeribu umwami wa Ashūri n'amaboko y'abandi bose, maze abarinda impande zose.
23Nuko benshi bazanira Uwiteka amaturo i Yerusalemu, na Hezekiya umwami w'Abayuda bamutura ibintu by'igiciro cyinshi, bituma yogezwa imbere y'amahanga yose uhereye icyo gihe.
24Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa, asaba Uwiteka amusubiza ijambo, amuha n'ikimenyetso.
25Ariko Hezekiya ntiyitura ubuntu yagiriwe kuko yiyogeje mu mutima we, ni cyo cyatumye uburakari bumubaho we n'Abayuda n'ab'i Yerusalemu.
26Hezekiya abibonye yicisha bugufi yihana ubwibone bwo mu mutima we, ubwe n'abaturage b'i Yerusalemu, bituma uburakari bw'Uwiteka butabageraho ku ngoma ya Hezekiya.
27Kandi Hezekiya yari atunze cyane ari umunyacyubahiro cyinshi, yiyubakira ububiko bw'ifeza n'ubw'izahabu, n'ubw'amabuye y'igiciro cyinshi, n'ubw'ibihumura neza n'ubw'ingabo n'ubw'ibintu byiza by'uburyo bwose.
28Kandi yubaka n'amazu yo guhunikamo amasaka na vino n'amavuta, n'ay'ibiraro by'amatungo y'uburyo bwose n'iby'imikumbi.
29Kandi yibonera imidugudu n'inka n'intama byinshi cyane, kuko Imana yamuhaye ibintu byinshi cyane.
30Kandi Hezekiya uwo agomera isōko yo haruguru y'amazi y'i Gihoni, arayaboneza ayamanura mu ruhande rw'iburengerazuba rw'umudugudu wa Dawidi. Nuko Hezekiya ahirwa mu byo yakoraga byose.
31Ariko mu by'intumwa abatware b'i Babuloni bamutumyeho kumubaza ibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza, kugira ngo imenye ibyari mu mutima we byose.
32Ariko indi mirimo ya Hezekiya n'ibyiza yakoze, byanditswe mu byo umuhanuzi Yesaya mwene Amosi yeretswe, no mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli.
33Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi. Ubwo yatangaga Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu baramwubaha, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.