1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
2
3Wa ntwari we, ni iki gitumye wirata igomwa?
Imbabazi z'Imana zihoraho iteka.
4Ururimi rwawe ruhimba ibyo kurimbura,
Ruhwanye n'icyuma cyogosha gityaye,
Wa nkozi y'uburiganya we,
5Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza,
No kubeshya ukakurutisha kuvuga ibitunganye.
Sela.
6Wa rurimi ruriganya we,
Ukunda amagambo yose arimbura.
7Nawe Imana izagutsemba iteka,
Izakujahura ikuvane mu ihema ryawe,
Ikurandure igukure mu isi y'ababaho.
Sela.
8Abakiranutsi bazabireba batinye,
Bamuseke bati
9“Dore uyu ni we utagiraga Imana igihome kimukingira,
Ahubwo yiringiraga ubutunzi bwe bwinshi,
Akikomereza gukora ibyaha.”
10Ariko jyeweho meze nka elayo mbisi yo mu rugo rw'Imana,
Niringira imbabazi z'Imana iteka ryose.
11Nzagushima iteka kuko ari wowe wabikoze,
Nzategerereza izina ryawe imbere y'abakunzi bawe,
Kuko ari ryiza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.