Gutegeka kwa kabiri 27 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibibuye binini byashinzwe Ebali n'i Gerizimu

1Mose n'abakuru b'Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhore mwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi.

2Yos 8.30-32 Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha, uzishingire ibibuye binini ubihome ingwa.

3Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'ayo mategeko, numara kwambutswa no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu yagusezeranije.

4Nuko nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ibyo bibuye mbategetse uyu munsi ku musozi wa Ebali, ubihome ingwa.

5Kuva 20.25 Kandi uzubakireyo Uwiteka Imana yawe igicaniro cy'amabuye, ntuzayakozeho ikintu cy'icyuma.

6Uzubakishe igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe amabuye atabajwe, abe ari cyo utambiriraho Uwiteka Imana yawe ibitambo byoswa,

7kandi utambireyo ibitambo by'uko muri amahoro ubirīreyo, wishimire imbere y'Uwiteka Imana yawe.

8Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'aya mategeko, wandikishije gukeba inyuguti zisomeka neza.”

9Mose n'abatambyi b'Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsi uhindutse ubwoko bw'Uwiteka Imana yawe.

10Ni cyo gituma ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.”

11Mose yihanangiriza abantu kuri uwo munsi ati

12 Guteg 11.29; Yos 8.33-35 “Aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Gerizimu no kwifuriza abantu umugisha, nimumara kwambuka Yorodani: ab'imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini.

13Kandi aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Ebali no kuvuga umuvumo: ab'imiryango ya Rubeni na Gadi na Asheri, na Zebuluni na Dani na Nafutali.”

14Abalewi babwize Abisirayeli bose ijwi rirenga bati

15 Kuva 20.4; 34.17; Lewi 19.4; 26.1; Guteg 4.15-18; 5.8 “Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n'umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.”

Abantu bose babasubize bati “Amen!”

16 Kuva 20.12; Guteg 5.16 Abalewi bati “Usuzugura se cyangwa nyina avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

17 Guteg 19.14 Abalewi bati “Uhina imbago z'urubibi rwa mugenzi we avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

18 Lewi 19.14 Abalewi bati “Uyobya impumyi inzira avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

19 Kuva 22.20; 23.9; Lewi 19.33-34; Guteg 24.17-18 Abalewi bati “Ugoreka urubanza rw'umusuhuke w'umunyamahanga, cyangwa rw'impfubyi cyangwa rw'umupfakazi, avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

20 Lewi 18.8; 20.11; Guteg 23.1 Abalewi bati “Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoye umwenda wa se akamwambika ubusa.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

21 Kuva 22.18; Lewi 18.23; 20.15 Abalewi bati “Uryamana n'itungo ryose avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

22 Lewi 18.9; 20.17 Abalewi bati “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

23 Lewi 18.17; 20.14 Abalewi bati “Usambana na nyirabukwe avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

24Abalewi bati “Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

25Abalewi bati “Uwenda ibiguzi byo kwicisha utacumuye avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

26 Gal 3.10 Abalewi bati “Udasohoza amagambo y'ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.”

Abantu bose bavuge bati “Amen!”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help