1
Mana, abanyamahanga baje mu mwandu wawe,
Bahumanije urusengero rwawe rwera,
Bashenye i Yerusalemu bahagize ibirundo.
2Intumbi z'abagaragu bawe bazihaye ibisiga byo hejuru ngo bizirye,
Inyama z'abakunzi bawe bazihaye inyamaswa zo mu isi.
3Amaraso yabo impande zose z'i Yerusalemu bayavushije nk'umena amazi,
Ntibabona gihamba.
4Duhindutse igitutsi ku baturanyi bacu,
Ibitwenge no gukobwa by'abatugose.
5Uwiteka, uzageza he kurakara iteka ryose?
Ishyari ryawe rizaka nk'umuriro?
6Suka umujinya wawe ku mahanga atakuzi,
No ku bwami bwose butambaza izina ryawe.
7Kuko bariye Abayakobo,
Barimbuye ubuturo bwabo.
8Ntiwibuke gukiranirwa kwa ba sogokuruza ngo ukuduhore,
Imbabazi zawe zitebuke kudusanganira,
Kuko ducishijwe bugufi cyane.
9Mana y'agakiza kacu udutabare,
Ku bw'icyubahiro cy'izina ryawe,
Udukize utwikire ibyaha byacu ku bw'izina ryawe.
10Kuki abapagani babaza bati
“Imana yabo iri he?”
Guhōrera amaraso y'abagaragu bawe yavuye,
Kumenyekane mu bapagani imbere yacu.
11Kuniha kw'imbohe kuze imbere yawe,
Nk'uko ukuboko kwawe gukomeye,
Kiza abategekewe gupfa.
12Kandi witure abaturanyi bacu karindwi,
Ibitutsi bagututse Mwami.
13Natwe abantu bawe, intama zo mu cyanya cyawe,
Tuzabigushimira iteka,
Tuzerekana ishimwe ryawe kugeza ibihe byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.