Zaburi 26 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka uncire urubanza,

Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo,

Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya.

2Uwiteka, unyitegereze ungerageze,

Gerageza umutima wanjye n'ubwenge bwanjye,

3Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye,

Kandi ngendera mu murava wawe.

4Sinicarana n'abatagira umumaro,

Kandi sinzagenderera indyarya.

5Nanga iteraniro ry'inkozi z'ibibi,

Kandi sinzicarana n'abanyabyaha.

6Nzakaraba ntafite igicumuro,

Ni ko nzazenguruka igicaniro cyawe Uwiteka,

7Kugira ngo numvikanishe ijwi ry'ishimwe,

Mvuge imirimo yose itangaza wakoze.

8Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe,

N'ahantu ubwiza bwawe buba.

9Ntukureho umwuka wanjye ubwo uzakuraho abanyabyaha,

Cyangwa ubugingo bwanjye nk'abavusha amaraso.

10Amaboko yabo arimo igomwa,

Ukuboko kwabo kw'iburyo kuzuye impongano.

11Ariko jyeweho gukiranuka kwanjye ni ko nzagenderamo,

Uncungure, umbabarire.

12Ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye,

Mu materaniro nzashimiramo Uwiteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help