1Uwiteka abwira Mose ati
2“Bwira Abisirayeli uti: Iminsi mikuru y'Uwiteka mukwiriye kuranga ko ari iy'amateraniro yera, iyi ni yo minsi mikuru yanjye.
3Kuva 20.8-10; 23.12; 31.15; 34.21; 35.2; Guteg 5.12-14 Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka, n'uwo guterana kwera ntimukagire umurimo wose muwukoraho. Ni isabato y'Uwiteka yo kuziririzwa mu buturo bwanyu bwose.
4“Iyi ni yo minsi mikuru y'Uwiteka, n'iyo guterana kwera mukwiriye kujya muranga mu bihe byayo byategetswe.
5 Kuva 12.1-13; Guteg 16.1-2 “Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, hajye habaho Pasika y'Uwiteka.
6Kuva 12.14-20; 23.15; 34.18; Guteg 16.3-8 Ku munsi w'uko kwezi wa cumi n'itanu hatangiriraho iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe, muzamara iminsi irindwi muyirya.
7Ku munsi uyitangira mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho.
8Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye mutambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, uwa karindwi ni uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho.”
9Uwiteka abwira Mose ati
10“Bwira Abisirayeli uti: Nimumara kugera mu gihugu nzabaha mugasarura ibisarurwa byaho, muzajye muzanira umutambyi umuganda w'umuganura w'ibisarurwa byanyu,
11na we awuzungurize imbere y'Uwiteka kugira ngo ubabere ituro ryemerwa, ku wa mbere w'isabato abe ari ho umutambyi awuzunguza.
12Kandi ku munsi muzungurizaho uwo muganda, mujye muwutambiraho isekurume y'intama idafite inenge itaramara umwaka, ho igitambo cyo koserezwa Uwiteka.
13Kandi ituro ry'ifu rituranwa na cyo, rijye riba ibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi ivanzwe n'amavuta ya elayo, ribe ituro riturwa Uwiteka rigakongorerwa n'umuriro kuba impumuro nziza, ituro ry'ibyokunywa rituranwa na cyo rijye riba igice cya kane cya hini ya vino.
14Ntimukagire umutsima murya cyangwa impeke zikaranze cyangwa amahundo mabisi, uwo munsi utarasohora ngo muganurire Imana yanyu. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose.
15 Kuva 23.16; 34.22; Guteg 16.9-12 “Kandi mujye mubara iminsi muhereye kuri uwo munsi wa mbere w'isabato, ku munsi mwazaniyeho umuganda w'ituro ryo kuzunguzwa, mubare iminsi y'amasabato arindwi itagabanije.
16Mubare iminsi mirongo itanu igeze ku munsi wa mbere w'isabato ya karindwi, maze muganurire Uwiteka ituro ry'umuganura wundi.
17Mu buturo bwanyu mukuremo imitsima ibiri yo kuba ituro rijungujwe, ibe iy'ibice bya cumi bibiri bya efa y'ifu y'ingezi yotsanywa umusemburo, kugira ngo iganurirwe Uwiteka.
18Mumurikane n'iyo mitsima abana b'intama barindwi badafite inenge bataramara umwaka, n'ikimasa cy'umusore n'amasekurume y'intama abiri, bibe ibitambo byoserezwa Uwiteka bitambanwe n'ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywa yo kuri byo, bibe ibitambo bikongorwa n'umuriro by'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
19Kandi mutambe n'isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, n'amasekurume y'intama abiri ataramara umwaka, ho ibitambo by'uko muri amahoro.
20Umutambyi azizunguzanye na ya mitsima y'umuganura na ba bana b'intama bombi, bibe ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka, byerezwe Uwiteka, bibe iby'umutambyi.
21Kuri uwo munsi mujye muranga ko ari umunsi mukuru ujye uba uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu buturo bwanyu bwose no mu bihe byanyu byose.
22 Lewi 19.9-10; Guteg 24.19-22 “Kandi nimusarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z'imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa, ahubwo mubisigire umukene n'umusuhuke w'umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”
23Uwiteka abwira Mose ati
24“Bwira Abisirayeli uti: Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere, hajye hababeraho umunsi wo kuruhuka, ube uwo kubibukisha, muwurangishe kuvuza amahembe, muwuteraneho guterana kwera.
25Ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho, kandi mujye muwutambiraho Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro.”
26 Lewi 16.29-34 Uwiteka abwira Mose ati
27“Ariko umunsi wa cumi w'uko kwezi kwa karindwi ni wo munsi w'impongano, ujye ubabera uwo guterana kwera, mujye muwibabazaho imitima, muwutambireho Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro.
28Ntimukagire umurimo wose mukora kuri uwo munsi w'impongano, muhongerererwaho imbere y'Uwiteka Imana yanyu.
29Umuntu wese utazibabaza umutima kuri uwo munsi, azakurwe mu bwoko bwe.
30Kandi umuntu wese uzakora umurimo wose kuri uwo munsi, nzamurimbura mukure mu bwoko bwe.
31Ntimukagire umurimo wose muwukoraho. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose.
32Ujye ubabera isabato yo kuruhuka mwibabaze imitima: mujye muziririza iyo sabato muhereye nimugoroba ku munsi w'uko kwezi wa cyenda, mugeze nimugoroba ku munsi wa cumi.”
33 Guteg 16.13-15 Uwiteka abwira Mose ati
34“Bwira Abisirayeli uti: Umunsi wa cumi n'itanu w'uko kwezi kwa karindwi, abe ari ho mutangirira kuziririza Uwiteka iminsi mikuru irindwi y'ingando.
35Ku munsi uyitangira hajye habaho guterana kwera, ntihakagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho.
36Mumare iminsi irindwi mujya mutambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, uwa munani ujye ubabera uwo guterana kwera, muwutambireho Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ube uwo guterana mwitonze. Ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho.
37“Iyo ni yo minsi mikuru y'Uwiteka mukwiriye kuranga ko ari iyo guterana kwera, ngo mujye muyitambiraho Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, igitambo cyoswa n'ituro ry'ifu, n'igitambo kindi n'amaturo y'ibyokunywa, n'ituro ryose n'igitambo cyose ku munsi wacyo.
38Ibyo ntibibakureho kuziririza amasabato y'Uwiteka no gutura amaturo yanyu, ayo muhiguza imihigo yose, n'ayo muturishwa Uwiteka yose n'imitima ikunze.
39“Ariko muhereye kuri uwo munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa karindwi, mumaze gusarura imyaka yo mu gihugu cyanyu, mujye muziririza iminsi mikuru irindwi y'Uwiteka, uyitangira ube uwo kuruhuka, n'uwa munani ube uwo kuruhuka.
40Ku munsi uyitangira mujye mwenda imbuto z'ibiti byiza n'amashami y'imikindo, n'amashami y'ibiti bisagambye binini, n'ingemwe z'imikinga yo ku migezi, mumare iminsi irindwi munezererwe imbere y'Uwiteka Imana yanyu.
41Uko umwaka utashye mujye muziriririza Uwiteka mutyo iminsi mikuru irindwi. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, mujye muziririza iyo minsi mikuru mu kwezi kwa karindwi.
42Mujye mumara iminsi irindwi muri mu ngando, Abisirayeli ba kavukire bose babe mu ngando,
43kugira ngo ab'ibihe byanyu byose bamenye yuko nabesheje Abisirayeli mu ngando ubwo nabakuraga mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”
44Mose abwira Abisirayeli iminsi mikuru y'Uwiteka iyo ari yo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.