1Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n'icyagambiriwe munsi y'ijuru cyose gifite umwanya wacyo.
2Hariho igihe cyo kuvuka n'igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n'igihe cyo kurandura ibikūri.
3Igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka.
4Igihe cyo kurira n'igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n'igihe cyo kubyina.
51 Kor 7.5 Igihe cyo kujugunya amabuye n'igihe cyo kuyarunda, igihe cyo guhoberana n'igihe cyo kwirinda guhoberana.
6Igihe cyo gushaka n'igihe cyo kuzimiza, igihe cyo kwimana n'igihe cyo gutanga.
7Igihe cyo gutabura n'igihe cyo kudoda, igihe cyo guceceka n'igihe cyo kuvuga igihe cyo gukunda n'igihe cyo kwanga,
8igihe cy'intambara n'igihe cy'amahoro.
9 Umubw 1.3 Ibyo umuntu akora yirushya bimumarira iki?
10Nabonye umuruho Imana yahaye abantu ngo barushywe na wo.
11Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by'igihe cy'iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo.
12Nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutira kunezerwa, no gukora neza igihe bakiriho cyose.
13Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw'Imana.
14Nzi yuko icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose, ntibishoboka kucyongeraho cyangwa kukigabanyaho, kandi Imana yakiremeye kugira ngo abantu bayubahe.
15Ikiriho cyahozeho na kera kandi ikizabaho cyahozeho uhereye kera, kandi Imana yongera kugarura ibyakuweho.
16Maze kandi nabonye munsi y'ijuru, aho kubona imanza zitabera habaye ibyaha, ahahoze ibyo gukiranuka, ibyaha ni ho byasubiye.
17Ni ko kwibwira mu mutima wanjye nti “Imana izacira urubanza abakiranutsi n'abanyabyaha, kuko aho ari ho hazaba igihe cy'ikintu cyose n'umurimo wose.”
18Nibwiye mu mutima nti “Bimera bityo ku bw'abantu kugira ngo Imana ibagerageze, kandi ngo bīmenyeho yuko na bo ubwabo bameze nk'inyamaswa.
19Kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa, ikibibaho ni kimwe, nk'uko bapfa ni ko zipfa. Ni ukuri byose bihumeka kumwe, umuntu nta cyo arusha inyamaswa kuko byose ari ubusa.
20Byose bijya hamwe, byose byavuye mu mukungugu kandi byose bizawusubiramo.
21Ni nde uzi yuko umwuka w'umuntu uzamuka ukajya hejuru, kandi akamenya yuko uw'inyamaswa umanuka ukajya mu butaka?”
22Ni cyo gituma mbona yuko nta kirenze ibi: umuntu kunezezwa n'imirimo ye, ibyo ni byo mugabane we. Ni nde wamugarura ngo arebe ibizaba mu nyuma ze?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.