1Undi munsi abana b'Imana baje bashengereye Uwiteka, na Satani ashengeranye na bo ku Uwiteka.
2Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”
Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”
3Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n'ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.”
4Maze Satani asubiza Uwiteka ati “Umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe.
5Ariko noneho rambura ukuboko kwawe, ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, azakwihakana ari imbere yawe.”
6Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.”
Satani atera Yobu ibishyute yanga kubyinubira7Nuko Satani aherako arasohoka ava imbere y'Uwiteka, ateza Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw'ibirenge bigeza mu gitwariro.
8Nuko yishakira urujyo rwo kwishimisha, maze yicara mu ivu.
9Umugore we aramubwira ati “Mbese n'ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”
10Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk'umwe wo mu bagore b'abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw'Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.
Incuti za Yobu ziza kumusura11Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.
12Barambuye amaso yabo bakiri hirya, basanga yarahindanye baramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, bitera umukungugu ku mitwe no mu kirere.
13Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n'amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.