1Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo
2kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa.
3 , mbiterwa n'ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu.
32Yes 22.13 Niba nararwanye n'inyamaswa muri Efeso nk'uko abantu bamwe babigenza byamariye iki? Niba abapfuye batazuka reka twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa.
33(Ntimuyobe, kwifatanya n'ababi konona ingeso nziza.
34Nimuhugukire gukiranuka nk'uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).
35Ariko bamwe bazabaza bati “Abapfuye bazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?”
36Wa mupfu we, icyo ubiba ntikiba kizima kitabanje gupfa.
37Kandi icyo ubiba ntikiba gifite umubiri kizagira hanyuma, ahubwo ubiba akabuto ubwako kenda kaba ishaka cyangwa akandi kabuto.
38Ariko Imana igaha umubiri nk'uko yawukageneye, kandi akabuto kose igaha umubiri wako ukwako.
39Inyama zose si zimwe ahubwo iz'abantu ziri ukwazo, n'iz'inyamaswa ziri ukwazo, n'iz'ibisiga ziri ukwazo, n'iz'ifi ziri ukwazo.
40Kandi hariho imibiri yo mu ijuru n'imibiri yo mu isi, ariko ubwiza bw'iyo mu ijuru buri ukwabwo, n'ubw'iyo mu isi na bwo buri ukwabwo.
41Ubwiza bw'izuba buri ukwabwo, n'ubwiza bw'ukwezi buri ukwabwo, n'ubwiza bw'inyenyeri buri ukwabwo, kuko inyenyeri imwe itanganya ubwiza n'indi nyenyeri.
42No kuzuka kw'abapfuye ni ko kuri: umubiri ubibwa ari uwo kubora ukazazurwa ari uwo kutazabora,
43ubibwa ufite igisuzuguriro ukazazurwa ufite ubwiza, ubibwa utagira intege ukazazurwa ufite imbaraga,
44ubibwa ari umubiri wa kavukire ukazazurwa ari umubiri w'umwuka. Niba hariho umubiri wa kavukire hariho n'uw'umwuka.
45Itang 2.7 Uko ni ko byanditswe ngo “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima”, naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo.
46Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka.
47Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw'ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.
48Nk'uko uw'ubutaka ari ni ko n'ab'ubutaka bandi bari, kandi nk'uko uw'ijuru ari ni ko n'ab'ijuru bandi bari.
49Kandi nk'uko twambaye ishusho y'uw'ubutaka, ni ko tuzambara n'ishusho y'uw'ijuru.
50Nuko bene Data, icyo mvuga ni iki yuko abafite umubiri n'amaraso bisa batabasha kuragwa ubwami bw'Imana, kandi ibibora bitabasha kuragwa ibitabora.
51 1 Tes 4.15-17 Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa
52mu kanya gato, ndetse mu kanya nk'ako guhumbya, ubwo impanda y'imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe,
53kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.
54Yes 25.8 Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n'uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo
“Urupfu rumizwe no kunesha.”
55 Hos 13.14 “Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?
Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”
56Ibyaha ni byo rubori rw'urupfu, kandi imbaraga z'ibyaha ni amategeko.
57Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo.
58Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.