Yosuwa 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yosuwa ajya kuri Yorodani, Uwiteka amukomeza umutima

1Bukeye Yosuwa azinduka kare mu gitondo, avana i Shitimu n'Abisirayeli bose bagera kuri Yorodani, barara batambutse.

2Iminsi itatu ishize abatware banyura mu ngando hagati,

3bategeka abantu bati “Nimubona isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu ihetswe n'Abalewi ari bo batambyi, muzahereko muhaguruke aho muri muyikurikire.

4Ariko hagati yanyu na yo hazaba intera y'imikono ibihumbi bibiri. Ntimuzayegere kugira ngo mumenye inzira mukwiriye gucamo, kuko ari nta bundi mwigeze guca muri iyi nzira.”

5Maze Yosuwa abwira abantu ati “Mwiyeze kuko ejo Uwiteka azakora ibitangaza muri mwe.”

6Nyuma Yosuwa abwira abatambyi ati “Nimuheke isanduku y'isezerano, mubanzirize abantu kwambuka.” Nuko baheka isanduku y'isezerano bajya imbere y'abantu.

7Uwiteka abwira Yosuwa ati “Uyu munsi ndatangira kugukuza mu maso y'Abisirayeli bose, kugira ngo bamenye yuko ndi kumwe nawe nk'uko nabanaga na Mose.

8Ariko ubwire abatambyi bahetse isanduku y'isezerano uti ‘Nimugera ku nkombe ya Yorodani, mumanuke muhagararemo.’ ”

Yosuwa ategeka abantu, abakomeza

9Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Nimunyegere mwumve amagambo y'Uwiteka Imana yanyu.”

10Yosuwa aherako aravuga ati “Iki ni cyo kizabamenyesha yuko Imana ihoraho iri muri mwe, kandi yuko itazabura kubaneshereza Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abahivi n'Abaferizi, n'Abagirugashi n'Abamori n'Abayebusi.

11Nimwitegereze isanduku y'isezerano ry'Uwiteka nyir'isi yose, irababanziriza muri Yorodani.

12Nuko nimurobanure abagabo cumi na babiri mu miryango y'Abisirayeli, mu muryango wose havemo umuntu umwe umwe.

13Ibirenge by'abatambyi bahetse isanduku y'Uwiteka nyir'isi yose nibigera mu mazi ya Yorodani, amazi yo muri Yorodani ari bwigabanyemo kabiri, ayo haruguru arahīkubira ikirundo.”

Amazi ya Yorodani atandukana

14Nuko abantu bava mu mahema yabo, bakurikira abatambyi bahetse isanduku y'isezerano kugira ngo bambukane.

15Nuko abatambyi bahetse isanduku bageze kuri Yorodani, ibirenge byabo bigeze mu mazi — kandi igihe cy'isarura amazi ya Yorodani arenga inkombe —

16amazi yo haruguru arahagarara yikubira ku mudugudu witwa Adamu hateganye n'i Saretani, kure y'aho bashakaga kwambukira, kandi ayo hepfo atembera mu nyanja yitwa Araba, ari yo Nyanja y'Umunyu, arashira. Nuko abantu barambuka baboneza i Yeriko.

17Abatambyi bahetse isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bahagarara muri Yorodani hagati humutse neza hatanyerera, Abisirayeli bose bambukira ahumutse kugeza aho ubwoko bwose bwarangirije kwambuka Yorodani.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help