1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Uwiteka akumvire ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago,
Izina ry'Imana ya Yakobo rigushyire hejuru.
3Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h'urusengero,
Iguhe imbaraga ziva i Siyoni.
4Yibuke amaturo yawe yose,
Yemere igitambo cyawe cyokeje.
Sela.
5Iguhe icyo umutima wawe ushaka,
Isohoze inama zawe zose.
6Tuzaririmbishwa impundu n'agakiza kawe,
Kandi ku bw'izina ry'Imana yacu tuzerekana amabendera yacu,
Uwiteka asohoze ibyo usaba byose.
7None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize,
Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera,
Azamushubirisha imbaraga zikiza z'ukuboko kwe kw'iburyo.
8Bamwe biringira amagare,
Abandi biringira amafarashi,
Ariko twebweho tuzavuga izina ry'Uwiteka Imana yacu.
9Barunamye baragwa,
Ariko twebweho turahagurutse turema.
10Uwiteka kiza umwami,
Kandi udusubize uko tukwambaje.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.