Itangiriro 23 - Kinyarwanda Protestant Bible

Sara arapfa; Aburahamu agura ubuvumo bwo kumuhambamo

1Sara yaramye imyaka ijana na makumyabiri n'irindwi, iyo ni yo myaka Sara yaramye.

2Sara apfira i Kiriyataruba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy'i Kanāni, Aburahamu aza kuborogera Sara, amuririra.

3Aburahamu arahaguruka ava ku ntumbi ye, abwira Abaheti ati

4 magana ane z'ifeza kanteranya nawe? Nuko hamba umupfu wawe.”

16Aburahamu yumvira Efuroni agerera Efuroni ifeza avuze, Abaheti bamwumva, shekeli magana ane z'ifeza, zemerwa n'abagenza.

17Nuko isambu ya Efuroni yari i Makipela, iri imbere y'i Mamure, yo n'ubuvumo burimo n'ibiti byo muri yo byose byayigotaga hose ku mpera yayo, bikomerezwa Aburahamu

18kuba gakondo ye, imbere y'Abaheti, imbere y'abinjiraga mu irembo ry'umudugudu wabo bose.

19Hanyuma y'ibyo, Aburahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo bwo mu isambu y'i Makipela, iri imbere y'i Mamure (ni ho Heburoni) mu gihugu cy'i Kanāni.

20Nuko Abaheti bakomereza Aburahamu iyo sambu n'ubuvumo buyirimo kuba gakondo yo guhambamo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help