Abalewi 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Amategeko y'umunsi w'impongano

1Uwiteka abwira Mose hanyuma yo gupfa kwa ba bana ba Aroni babiri, ubwo bigiraga hafi imbere y'Uwiteka bagapfa,

2

11“Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n'inzu ye, abīkīre icyo kimasa yitambiriye ibyaha.

12Yende icyotero acyuzuze amakara yaka akuye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka, n'imibavu isekuwe cyane yuzuye amashyi, abijyane hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane,

13iyo mibavu ayishyirire kuri uwo muriro imbere y'Uwiteka, uwo mubavu umere nk'igicu gikingiriza intebe y'ihongerero iri hejuru y'Ibihamya adapfa.

14Kandi yende ku maraso ya cya kimasa, ayaminjagize urutoki ku ntebe y'ihongerero mu ruhande rw'iburasirazuba, kandi n'imbere y'intebe y'ihongerero ayaminjagize urutoki karindwi.

15 Heb 9.12 “Maze abīkīre ya hene y'igitambo cyo gutambirwa ibyaha by'abantu, ajyane amaraso yayo hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ayagenze nk'uko yagenjeje aya cya kimasa, ayaminjagire ku ntebe y'ihongerero n'imbere yayo.

16Nuko ahongerere Ahera ku bwo guhumana kw'Abisirayeli kwinshi, no ku bw'ibicumuro byabo ku bw'ibyaha bakoze byose. Abe ari ko agenza n'ihema ry'ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.

17Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry'ibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugeza aho asohokeye amaze kwihongererana n'inzu ye n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose.

18Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y'igicaniro impande zose.

19Kandi akiminjagirisheho urutoki ayo maraso karindwi, agihumanure, acyeze gikurweho guhumana kw'Abisirayeli kwinshi.

20“Amaze guhongerera Ahera n'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, amurike ya hene nzima.

21Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw'iyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kw'Abisirayeli kose n'ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose abishyire mu ruhanga rw'iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu.

22Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu.

23 Ezek 44.19 “Aroni yinjire mu ihema ry'ibonaniro, yiyambure ya myambaro y'ibitare yambaye agiye kwinjira Ahera, ayisigeyo.

24Yiyuhagirire ahantu hera, yambare imyambaro ye asohoke, yitambirire igitambo cye cyoswa, atambirire n'abantu icyabo, yihongerere, ahongerere n'abantu.

25Kandi urugimbu rwa cya gitambo cyatambiwe ibyaha, arwosereze ku gicaniro.

26Kandi uwarekuriye ya hene koherwa, amese imyenda ye yiyuhagire, abone kugaruka mu ngando zanyu.

27Heb 13.11 Kandi cya kimasa cy'igitambo cyatambiwe ibyaha, na ya hene y'igitambo cyatambiwe ibyaha, n'amaraso yabyo yinjirijwe Ahera guhongererwa ibyaha, babiterure babijyane inyuma y'ingando, bōse impu zabyo n'inyama zabyo n'amayezi yabyo.

28Uwabyosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubira mu ngando.

29 Lewi 23.26-32; Kub 29.7-11 “Ibi bibabere itegeko ridakuka: mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi, mujye mwibabaza imitima, ntimukagire umurimo muwukoraho, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga usuhukiye muri mwe.

30Kuko uwo munsi ari ho muzajya muhongerererwa kugira ngo muhumanurwe, nuko imbere y'Uwiteka muzaba muhumanutse ibyaha byanyu byose.

31Uwo munsi ujye ubabera isabato yo kuruhuka, mujye muwibabarizaho imitima, iryo ni itegeko ridakuka.

32Kandi umutambyi uzasīgwa akerezwa kuba umutambyi ngo azungure se, ajye abahongerera, yambare iyo myambaro y'ibitare, imyambaro yejejwe,

33ahongerere ubuturo bwera n'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, kandi ahongerere n'abatambyi n'abantu b'iteraniro bose.

34Iryo ribabere itegeko ridakuka, ko ajya ahongerera Abisirayeli impongano y'ibyaha byabo byose, rimwe uko umwaka utashye.”

Aroni agenza uko Uwiteka yategetse Mose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help