1Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.
2Akora ibishimwa n'Uwiteka nk'ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw'Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa.
3Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y'Uwiteka, yubaka n'ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.
4Kandi yubaka n'imidugudu mu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda, yubaka n'ibihome n'iminara mu mashyamba.
5Kandi arwana n'umwami w'Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano inzovu n'iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bamutuye bene ibyo.
6Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y'Uwiteka Imana ye.
7Ariko indi mirimo ya Yotamu, n'intambara ze zose n'ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda.
8Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
9Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.