Yobu 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yobu asubiza Elifazi abasaba ko bamenya umubabaro we

1Yobu aherako arasubiza ati

2“Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa,

N'ibyago byose bigashyirwa ku bipimo!

3Kuko byarusha umusenyi wo mu nyanja kuremera,

Ni cyo cyatumye nihutira kuvuga.

4Erega imyambi y'Isumbabyose yarampinguranije,

Ubugingo bwanjye bukanywa ubumara bwayo,

Ibiteye ubwoba by'Imana bingererejeho.

5Mbese imparage yivuga irisha?

Cyangwa inka yabira iri mu rwuri?

6Mbese ikidafite uburyohe cyaribwa badashyizemo umunyu?

Cyangwa mu murenda w'igi harimo uburyohe?

7Umutima wanjye wanga kubikoraho,

Bimbera nk'ibyokurya bitera ishozi.

8“Icyampa nkabona icyo nsaba,

Imana ikampa icyo nifuza.

9Ni ukugira ngo yemere kumpondagura,

Ikareka ukuboko kwayo kukampuhura.

10Ubwo mba ngifite ikimpumuriza,

Ndetse mba nishimiye imibabaro idatuza,

Kuko ntahakanye amagambo y'Uwera.

11Gukomera kwanjye ni iki, kugira ngo ntegereze?

N'iherezo ryanjye ni iki, kugira ngo nihangane?

12Mbese gukomera kwanjye ni nk'ukw'amabuye?

Cyangwa umubiri wanjye ni umuringa?

13Ntimuzi ko jyewe muri jye hatarimo ikintabara,

Kandi agakiza kambereye kure?

14Urembye akareka kubaha Isumbabyose,

Akwiriye kubabarirwa n'incuti ye.

15Abo tuva inda imwe barariganije,

Bameze nko mu isuri y'inkamīra itemba igashira.

16Aho barafu yirabuza,

Ishelegi ikihisha,

17Iyo hasusurutse birashira,

Ubushyuhe bwaza bigashonga.

18Itara ry'abagenzi ryanyuraga muri iyo nzira rirateshuka,

Bazamukira mu butayu bakahagwa.

19Amatara y'ab'i Tema yarindiriye,

Amatara y'ab'i Sheba yarabategerezaga.

20Bakojejwe isoni n'uko biringiye,

Barahageze bariheba.

21Noneho nta cyo mumaze.

Mubonye ibiteye ubwoba muratinya.

22Mbese nigeze kuvuga nti

‘Nimugire icyo mumpa’?

Cyangwa nti ‘Nimungirire ubuntu mu byo mutunze’?

23Cyangwa nti

‘Mundokore mumvane mu maboko y'umwanzi’?

Cyangwa nti

‘Nimunkize mumvane mu maboko y'abarenganya’?

24“Nimunyigishe nicecekere,

Mumenyeshe ibyo nafuditse.

25Amagambo y'ukuri agira ingingo zikomeye,

Ariko impaka zanyu zirampana iki?

26Mbese murashaka guhinyura amagambo,

Ubwo ibyo uwihebye avuze bimeze nk'umuyaga?

27Ni ukuri mwafindira impfubyi,

N'incuti yanyu mwayigura.

28Noneho ndabinginze nimunyitegereze,

Ni ukuri sinavugira ibinyoma imbere yanyu.

29Nimuhindukire ndabinginze mwe gukiranirwa,

Ni ukuri nimuhindukire,

urubanza rwanjye ni urw'ukuri.

30Mbese ururimi rwanjye ruriho gukiranirwa?

Akanwa kanjye ntikazi gutandukanya iby'igomwa?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help