1Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose.Amategeko y'imihigo
2Mose abwira abatware b'imiryango y'Abisirayeli ati “Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse:
3Guteg 23.22-24; Mat 5.33 Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke.
4“Kandi umukobwa nahiga Uwiteka umuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo rwa se mu bukumi bwe,
5se akumva umuhigo we n'isezerano yibohesheje akamwihorera, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.
6Ariko se namubuza ku munsi abyumviyeho, ntihazagire umuhigo we cyangwa isezerano yibohesheje gihama, kandi Uwiteka azamubabarira kuko se yamubujije.
7“Cyangwa narongorwa n'umugabo akiboshywe n'umuhigo, cyangwa n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje,
8umugabo we akabyumva, akamwihorera ku munsi abyumviyeho, imihigo ye n'isezerano yibohesheje bizahama.
9Ariko umugabo we namubuza ku munsi abyumviyeho, azaba akuye umuhigo we yahize n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, kandi Uwiteka azamubabarira.
10“Ariko umuhigo w'umupfakazi cyangwa w'uwasenzwe, icyo yibohesheje cyose kizahama.
11“Umugore nahigira umuhigo mu nzu y'umugabo we, cyangwa niyibohesherezayo indahiro,
12umugabo we akabyumva akamwihorera ntamubuze, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.
13Ariko umugabo we nabikura ku munsi yabyumviyeho, ibyaturutse mu kanwa ke byose byo ku mihigo ye cyangwa ku isezerano yibohesheje, ntibizahama kuko umugabo we yabikuye, kandi Uwiteka azamubabarira.
14Umuhigo wose n'indahiro yose yiboheshereza kwibabaza, umugabo we yagikomeza cyangwa yagikura.
15Ariko umugabo we namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje.
16Ariko nabikura yari yarabyumvise, azagibwaho no gukiranirwa k'umugore we.”
17Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategetse Mose, ategeka ibyo umugabo n'umugore we, n'iby'umukobwa na se akiri inkumi mu rugo rwa se.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.