Yesaya 59 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Dore ukuboko k'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.

2Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n'Imana yanyu, n'ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.

3Erega amaboko yanyu yahindanijwe n'amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n'ururimi rwanyu ruvuga ibibi by'ibihwehwe!

4Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburana iby'ukuri, ahubwo biringira ibitagira umumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z'igomwa bakabyara gukiranirwa.

5Baturaga amagi y'impiri bakaboha urutagangurwa, uriye amagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamo incira.

6Intagangurwa zabo ntizizaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. Ibyo bakora ni ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y'urugomo.

7Rom 3.15-17 Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso y'abatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose ni ugusenya no kurimbura.

8Inzira y'amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro.

9Ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegereze umucyo tukabona umwijima, twiringire itangaza tukagenda mu rwijiji.

10Dukabakaba ku nzu nk'impumyi, ni ukuri turakabakaba nk'abatagira amaso, ku manywa y'ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk'intumbi.

11Twese twivuga nk'idubu tukaganya cyane nk'inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure.

12Erega ibicumuro byacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumuro byacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi.

13Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby'agahato n'ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima.

14Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.

15Ni ukuri koko, ukuri kurabuze, uretse ibibi aba umunyage.

Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari,

16Yes 63.5 kandi abona ari nta muntu uhari, atangazwa n'uko nta n'uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumye ukuboko kwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama.

17Ef 6.14,17; 1 Tes 5.8 Yambara gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n'imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk'umwitero.

18Azabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, abanzi be azabitura uburakari n'ababisha be azabahōra, kandi n'ibirwa azabiha inyiturano.

19Ni bwo bazubaha izina ry'Uwiteka uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk'umugezi uhurura ujyanwa n'Umwuka w'Uwiteka.

20 Rom 11.26 “Nuko umucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukira bakareka gucumura.” Ni ko Uwiteka avuga.

21Maze aravuga ati “Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n'amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n'akanwa kawe n'akanwa k'urubyaro rwawe, kandi n'ak'ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose.” Ni ko Uwiteka avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help