Ibyahisuwe 15 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyago birindwi by'imperuka

1Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by'imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w'Imana wuzurira.

2Mbona igisa n'inyanja y'ibirahuri bivanze n'umuriro, mbona n'abatabarutse banesheje ya nyamaswa n'igishushanyo cyacyo n'umubare w'izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y'ibirahuri bafite inanga z'Imana,

3Kuva 15.1 baririmba indirimbo ya Mose imbata y'Imana n'indirimbo y'Umwana w'Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w'amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n'ukuri.

4Yer 10.7; Zab 86.9 Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.”

5 Kuva 38.21 Hanyuma y'ibyo mbona urusengero rw'ihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye,

6ruvamo ba bamarayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y'ibitare itanduye irabagirana, kandi bambaye imishumi y'izahabu mu bituza.

7Kimwe muri bya bizima bine giha abo bamarayika barindwi inzabya ndwi z'izahabu, zuzuye umujinya w'Imana ihoraho iteka ryose.

8Kuva 40.34; 1 Abami 8.10-11; 2 Ngoma 5.13-14; Yes 6.4 Rwa rusengero rwuzura umwotsi uva mu bwiza bw'Imana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu n'umwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by'abo bamarayika barindwi byarangiriye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help