Zaburi 98 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi.

Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,

Kuko yakoze ibitangaza.

Ikiganza cye cy'iburyo n'ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza.

2Uwiteka yamenyekanishije agakiza ke,

Gukiranuka kwe yakwerekanye ku mugaragaro mu maso y'amahanga.

3Yibutsa imbabazi ze n'umurava we,

Kubigirira inzu y'Abisirayeli,

Abo ku mpera y'isi hose barebye agakiza k'Imana yacu.

4Mwa bari mu isi mwese mwe,

Muvugirize Uwiteka impundu,

Musandure muririmbishwe n'ibyishimo,

Muririmbe ishimwe.

5Muririmbire Uwiteka ishimwe mubwira inanga,

Mubwire inanga, muririmbe indirimbo.

6Muvugirize impundu imbere y'Umwami Uwiteka,

N'impanda n'ijwi ry'ihembe.

7Inyanja ihōrerane n'ibiyuzuye,

N'isi n'abayibamo bose.

8Inzuzi zikome mu mashyi,

Imisozi iririmbire hamwe,

Iririmbishwe n'ibyishimo,

9Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza,

Agacira abari mu isi imanza.

Azacira abari mu isi imanza zitabera,

Azacira amahanga imanza zitunganye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help