1Mbonye ishyano, kuko meze nk'ushaka imbuto zo ku mpeshyi ahamaze gusarurwa, cyangwa nk'ugiye guhumba imizabibu isarura rishize, ari nta seri ryo kurya kandi umutima wanjye urarikiye imbuto z'umutini z'umwimambere!
2Abubaha Imana bashize mu isi kandi mu bantu nta n'umwe utunganye, bose bacira igico kuvusha amaraso, umuntu wese ahigisha mwene se ikigoyi amutega.
3Amaboko yabo akorana ikibi umwete, igikomangoma cyaka amaturo na we umucamanza agahongesha, n'umuntu ukomeye yerura irari ry'ibibi riri mu mutima we. Uko ni ko bahuriza imigambi yabo hamwe.
4Umwiza wo muri bo ameze nk'igitovu, urushaho kuba intungane arutwa n'uruzitiro rw'amahwa.
Umunsi wavuzwe n'abarinzi bawe, ari wo wo guhōrwa kwawe urageze, noneho barumiwe.
5Ntimukizigire incuti, ntimukiringire incuti y'amagara, ndetse n'umugore wawe mupfumbatana ntumubumburire umunwa wawe ngo ugire icyo umubwira.
6.
12Uwo munsi bazagusanga bavuye muri Ashuri no mu midugudu yo muri Egiputa, uhereye muri Egiputa ukageza ku ruzi, uhereye ku nyanja ukageza ku yindi, uhereye ku musozi ukageza ku wundi musozi.
13Ariko isi izahinduka ikidaturwa, izize imbuto z'ibyakozwe n'abayituyemo.
14Ragiza ubwoko bwawe inkoni yawe, umukumbi w'umwandu wawe, bwituriye ukwabwo mu ishyamba i Karumeli kuri yo hagati, burishe mu gihugu cy'i Bashani n'i Galeyadi nko mu gihe cya kera.
15Nzabereka ibitangaza nk'ibyo mu gihe wavaga mu gihugu cya Egiputa.
16Amahanga azabareba akorwe n'isoni nubwo azaba afite imbaraga nyinshi, bazifata ku munwa n'amatwi yabo azaziba.
17Bazarigata umukungugu nk'inzoka, bazava mu bwihisho bwabo nk'ibyikurura hasi bahinda umushyitsi, bazaza ku Uwiteka Imana yacu babēbēra, bazatinya babitewe na we.
18Ni iyihe Mana ihwanye nawe ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy'abasigaye b'umwandu wayo? Ntihorana uburakari bwayo iteka, kuko yishimira kugira imbabazi.
19Izaduhindukirira kutugirira ibambe, izaribatira ibicumuro byacu munsi y'ibirenge byayo. Kandi uzarohera imuhengeri w'inyanja ibyaha byabo byose.
20Uzakorera Yakobo iby'ukuri, na Aburahamu uzamugirira neza, ibyo warahiye ba sogokuruza uhereye mu bihe bya kera.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.