Zekariya 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

Iyerekwa ry'umuzingo w'igitabo uguruka

1Nuko nongera kūbura amaso, ngiye kubona mbona umuzingo w'igitabo uguruka.

2Arambaza ati “Ubonye iki?”

Ndamusubiza nti “Mbonye umuzingo w'igitabo uguruka, uburebure bwawo ni mikono makumyabiri, n'ubugari bwawo ni mikono cumi.”

3Arambwira ati “Uwo ni umuvumo woherejwe gukwira isi yose, ku ruhande rumwe uhamya yuko uwiba wese azakurwaho, ku rundi uhamya yuko urahira ibinyoma wese azakurwaho.

4Uwo muvumo nzawohereza, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, winjire mu nzu y'umujura no mu nzu y'urahira izina ryanjye ibinyoma. Uzaba mu mazu yabo imbere, uyatwikane n'ibiti n'amabuye byayo.”

5Maze marayika twavuganaga arasohoka arambwira ati “Noneho ubura amaso urebe kiriya gisohotse uko kimeze.”

6Ndabaza nti “Kiriya ni iki?”

Aransubiza ati “Kiriya ni indengo isohotse.” Kandi ati “Mu gihugu cyose uko ni ko basa.”

7Kandi dore umutemeri w'ibati upfunduwe, mbona umugore wicaye imbere mu ndengo.

8Ati “Uyu ni we Bugome.” Maze amujugunya mu ndengo imbere, akubitaho uwo mutemeri w'ibati uremereye ku musozo wayo.

9Nuko nubura amaso ngiye kubona mbona abagore babiri basohotse bafite umuyaga mu mababa yabo, kandi bari bafite amababa nk'ay'igishondabagabo, baterura iyo ndengo bayitwarira mu kirere.

10Mbaza marayika twavuganaga nti “Iriya ndengo barayijyana he?”

11Aransubiza ati “Bagiye kubakira uwo mugore inzu mu gihugu cy'i Shinari, niyuzura azashyirwa ukwe muri icyo gihugu.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help