Kubara 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abalewi babarurwa, imirimo yabo isobanurwa

1Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

2“Bara umubare w'Abakohati ubarobanuye mu Balewi bandi, ubabare nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

3abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose.

4Iyi abe ari yo mirimo Abakohati bakorera mu ihema ry'ibonaniro. Ni iy'ibyera cyane.

5“Uko bagiye kubambūra, Aroni ajye yinjirana n'abana be bamanure umwenda ukingiriza Ahera cyane, bawutwikirize isanduku y'Ibihamya,

6bawutwikireho igicirane cy'impu z'inyamaswa zitwa tahashi, bakirambureho umwenda w'umukara wa kabayonga musa, baseseke imijisho mu bifunga byayo.

7“Kandi ameza y'imitsima yo kumurikwa bayarambureho umwenda w'umukara wa kabayonga, bawushyireho amasahani n'udukombe, n'imperezo n'ibikombe byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa, kandi n'iyo mitsima itaburaho na yo iwubeho.

8Babirambureho umwenda w'umuhemba, bawutwikireho igicirane cy'impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga by'ayo meza.

9“Bende umwenda w'umukara wa kabayonga, bawutwikirize igitereko cy'amatabaza n'amatabaza yacyo, n'icyuma cyacyo gikuraho ibishirira, n'udusahani dushyirwaho ibishirira, n'ibisukisho by'amavuta byacyo bakoresha imirimo yacyo,

10bagihambirane n'ibintu byacyo byose mu gicirane cy'impu za tahashi, bagishyire ku biti bimeze nk'ingobyi.

11“Igicaniro cy'izahabu bakirambureho umwenda w'umukara wa kabayonga, bawutwikireho igicirane cy'impu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.

12Kandi bende ibintu bakoresha byose bikoresherezwa Ahera, babihambire mu mwenda w'umukara wa kabayonga, babitwikireho igicirane cy'impu za tahashi, babishyire ku biti bimeze nk'ingobyi.

13Bayore ivu ku gicaniro, bakirambureho umwenda w'umuhengeri,

14bagishyireho ibintu byacyo byose bakoresha imirimo yacyo, ibintu bishyirwamo umuriro w'amakara, n'ibyuma by'ingobe byarura inyama, n'ibintu bayoza ivu, n'inzabya n'ibintu by'igicaniro byose. Bakirambureho igicirane cy'impu za tahashi kigitwikīre, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.

15Aroni n'abana be nibamara gutwikīra iby'Ahera n'ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa.

“Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry'ibonaniro.

16“Kandi ibyo Eleyazari mwene Aroni umutambyi arindishwa, bibe amavuta ya cya gitereko cy'amatabaza, n'umubavu mwiza w'ikivange, n'ituro ry'ifu ritaburaho, n'amavuta ya elayo yo gusīga, kandi arindishwe n'ubuturo bwera bwose n'ibiburimo byose, Ahera n'ibintu byaho.”

17Uwiteka abwira Mose na Aroni ati

18“Umuryango w'Abakohati urimo imiryango, ntimukawukuzeho ngo uve mu Balewi,

19ahubwo mujye mubagenzereza mutya kugira ngo babeho badapfa, nibegera ibyera cyane: Aroni n'abana be bajye binjiramo, babatoranye imirimo, umuntu wese umurimo we n'icyo aremērwa.

20Ariko bo ntibakinjizwe no kubona ibyera n'akanya nk'ako kumiraza badapfa.”

21Uwiteka abwira Mose ati

22“Bara umubare w'Abagerushoni na bo nk'uko amazu ya ba sekuru ari, nk'uko imiryango yabo iri,

23ubare abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose.

24Iyi abe ari yo mirimo imiryango y'Abagerushoni bakwiriye gukora, n'ibyo bakwiriye kuremērwa.

25Bajye baremērwa ibikombate bisakara ubuturo bwera, n'ihema ry'ibonaniro n'ikirisakara, n'igicirane cy'impu za tahashi gisakara hejuru y'icyo, n'umwenda ukinga umuryango w'ihema ry'ibonaniro,

26n'imyenda ikinzwe y'urugo rw'ubwo buturo, n'umwenda ukinga irembo ry'urwo rugo rugota ubuturo n'igicaniro, n'imigozi yabyo n'ibintu byose bifatanye na byo, kandi bajye bakora imirimo yabyo yose.

27Mu mirimo yabo, Abagerushoni bajye bategekwa na Aroni n'abana be, ku byo baremērwa byose, no ku mirimo bakora yose, mubarindishe ibyo bakwiriye kuremērwa byose.

28Iyo abe ari yo iba imirimo y'imiryango y'Abagerushoni yo mu ihema ry'ibonaniro, imirimo barindishijwe bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.

29“Abamerari ubabare nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

30ubare abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose.

31Ibi abe ari byo bategekwa kurinda no kuremērwa, abe ari yo iba imirimo yabo yo mu ihema ry'ibonaniro yose: imbaho z'imiganda y'ubuturo bwera n'imbumbe zazo, n'inkingi zazo n'imyobo zishingwamo,

32n'inkingi z'urugo rubugota n'imyobo zishingwamo, n'imambo zazo n'imigozi yazo, n'ibintu bifatanye na byo byose, n'ibyo gukoreshwa imirimo yabyo byose. Muvuge mu mazina ibintu bategekwa kurinda no kuremērwa.

33Iyo abe ari yo iba imirimo y'imiryango y'Abamerari, imirimo yabo yose yo mu ihema ry'ibonaniro. Bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.”

34Mose na Aroni n'abatware b'iteraniro babara Abakohati nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari.

35Babara abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose.

36Ababazwe bo muri bo nk'uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bibiri na magana arindwi na mirongo itanu.

37Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abakohati, abakorera mu ihema ry'ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.

38Kandi ababazwe bo mu Bagerushoni nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

39bari abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose,

40ababazwe bo muri bo nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, baba ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu.

41Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abagerushoni, abakorera mu ihema ry'ibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategetse.

42Kandi ababazwe bo mu miryango y'Abamerari nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

43bari abasāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ry'ibonaniro bose,

44ababazwe bo muri bo bose nk'uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bitatu na magana abiri.

45Abo ni bo babazwe bo mu miryango y'Abamerari, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.

46Uyu ni wo mubare w'ababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni n'abatware b'Abisirayeli babaze nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari,

47basāgije imyaka y'ubukuru mirongo itatu batarasāza mirongo itanu, abakwiriye bose gukora umurimo wose wo mu ihema ry'ibonaniro cyangwa kuremērwa ibyo muri ryo.

48Ababazwe bo muri bo, baba ibihumbi munani na magana atanu na mirongo inani.

49Uko Uwiteka yabitegetse, Mose ababarisha umuntu wese nk'uko umurimo we uri, nk'uko ibyo akwiriye kuremērwa biri. Uko aba ari ko bababara uko Uwiteka yategetse Mose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help