1Hezekiya yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Abiya, umukobwa wa Zekariya.
2Akora ibishimwa n'Uwiteka, nk'ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.
3Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa mbere, akingura inzugi z'inzu y'Uwiteka, arazisana.
4Yinjiza abatambyi n'Abalewi, abateraniriza ahantu hagari herekeye iburasirazuba,
5arababwira ati “Nimunyumve mwa Balewi mwe, mwiyeze nonaha mweze n'inzu y'Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu, mukure imyanda Ahantu hera.
6Ba data bacumuraga bagakora ibyangwa n'Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukira bagakura amaso ku buturo bw'Uwiteka, bakabutera umugongo.
7Kandi bakinze inzugi z'ibaraza, bazimya amatabaza kandi ntibosereza Imana ya Isirayeli imibavu, cyangwa kuyitambira ibitambo byoswa Ahantu hera.
8Ni cyo cyatumye uburakari bw'Uwiteka buba ku Bayuda n'ab'i Yerusalemu, akabahāna ngo bateraganwe hirya no hino, bakaba ibishungero byimyozwa nk'uko namwe mubirebesha amaso yanyu.
9Dore ibyo byateye ko ba data bicwa n'inkota, kandi abahungu bacu n'abakobwa bacu n'abagore bacu baba abanyagano.
10“None ngambiriye gusezerana isezerano n'Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwayo bw'inkazi butuveho.
11None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukaba abahereza be, mukosa imibavu.”
12Maze Abalewi barahaguruka, ari bo Mahati mwene Amasayi, na Yoweli mwene Azariya bo muri bene Kohati, n'abo muri bene Merari ari bo Kishi mwene Abudi na Azariya mwene Yehalelēli, n'abo muri bene Gerishoni ari bo Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa.
13N'abo muri bene Elisafaniari ari bo Shimuri na Yeweli, n'abo muri bene Asafuari ari bo Zekariya na Mataniya,
14n'abo muri bene Hemani ari bo Yehweli na Shimeyi, n'abo muri bene Yedutuni ari bo Shemaya na Uziyeli,
15bateranya bene wabo bariyeza, barinjira ngo batunganye inzu y'Uwiteka nk'uko itegeko ry'umwami ryategetse, rikurikije ijambo ry'Uwiteka.
16Nuko abatambyi bajya mu mwinjiro w'inzu y'Uwiteka kuwutunganya, basohora imyanda yose babonye mu rusengero rw'Uwiteka, bayigeza mu rugo rw'inzu y'Uwiteka. Abalewi baherako barayenda bayijyana ku gasozi, bayigeza ku kagezi kitwa Kidironi.
17Kandi bahera ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa mbere batangira kweza, ku munsi wa munani w'uko kwezi bagera ku ibaraza ry'Uwiteka, maze bereza inzu y'Uwiteka indi minsi munani, nuko ku munsi wa cumi n'itandatu w'ukwezi kwa mbere bararangiza.
18Hanyuma bajya i bwami, basanga Umwami Hezekiya muri kambere ye baramubwira bati “Tumaze gutunganya inzu y'Uwiteka yose, n'icyotero cy'ibitambo byoswa n'ibintu byacyo byose, n'ameza imitsima yo kumurikwa iterekwaho imbere y'Uwiteka n'ibintu byayo byose.
19Kandi n'ibintu byose Umwami Ahazi yataye ubwo yacumuraga ari ku ngoma, twabitunganije turabyeza, none biri imbere y'icyotero cy'Uwiteka.”
Umwami asubizaho imihango yo mu rusengero yari yaravuyeho20Bukeye Umwami Hezekiya azinduka kare ateranya abatware b'umurwa, arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka.
21Bazana amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi, n'abana b'intama barindwi n'amasekurume y'ihene arindwi, ngo bibe igitambo gitambirwa ibyaha by'ubwami, n'iby'ubuturo bwera n'iby'Abayuda. Ategeka abatambyi bene Aroni kubitambira ku cyotero cy'Uwiteka.
22Nuko ayo mapfizi barayabīkīra, abatambyi batega amaraso bayamisha ku cyotero, babīkīra amasekurume y'intama bamisha amaraso yayo ku cyotero, babīkīra n'abana b'intama bamisha amaraso yabo ku cyotero.
23Maze bigiza hafi amasekurume y'ihene imbere y'umwami n'iteraniro, bayarambikaho ibiganza ngo azabe igitambo gitambirwa ibyaha.
24Abatambyi barayabīkīra, batambira amaraso yayo ku cyotero bayatambirira icyaha ngo bahongerere Abisirayeli bose, kuko umwami yategetse ko batamba igitambo cyoswa, n'igitambo gitambirwa icyaha ngo bitambirwe Abisirayeli bose.
25Kandi ashyira Abalewi mu nzu y'Uwiteka bafite ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, nk'uko byategetswe na Dawidi na Gadi bamenya w'umwami na Natani w'umuhanuzi, kuko itegeko ryavuye ku Uwiteka rivugwa n'abahanuzi be.
26Nuko Abalewi bahagarara bafite ibintu bya Dawidi, n'abatambyi bafite amakondera.
27Hezekiya ategeka gutambira igitambo cyoswa ku cyotero. Nuko igitambo cyoswa gitangiye gutambwa, indirimbo y'Uwiteka na yo iratangira, n'amakondera hamwe n'ibindi bintu bya Dawidi umwami wa Isirayeli.
28Maze iteraniro ryose riraramya, abaririmbyi bararirimba, abavuza amakondera barayavuza, byose bimera bityo kugeza aho igitambo cyoswa cyarangiye.
29Nuko barangije gutamba, umwami n'abari kumwe na we bose barapfukama, bararamya.
30Kandi Umwami Hezekiya n'abatware bategeka Abalewi kuririmbira Uwiteka ishimwe, mu ndirimbo za Dawidi n'iza Asafu bamenya. Baririmba ishimwe banezerewe, bubika imitwe bararamya.
31Maze Hezekiya arababwira ati “None ubwo mwihaye Uwiteka, mwigire hafi muzane ibitambo n'amaturo y'ishimwe mu nzu y'Uwiteka.” Nuko iteraniro rizana ibitambo n'amaturo y'ishimwe, n'abari bafite umutima ukunze bose bazana ibitambo byoswa.
32Umubare w'ibitambo byoswa iteraniro ryazanye, wari amapfizi mirongo irindwi n'amasekurume y'intama ijana n'abana b'intama magana abiri. Ibyo byose byari iby'igitambo cyoswa cy'Uwiteka.
33Kandi ibintu byejejwe byari inka magana atandatu, n'intama ibihumbi bitatu.
34Ariko abatambyi baba bake, ntibabasha kubaga ibitambo byoswa byose. Ni cyo cyatumye Abalewi bene wabo babafasha, kugeza aho umurimo warangiriye no kugeza aho abatambyi bamariye kwiyeza, kuko Abalewi barushaga abatambyi umutima utunganye wo kwiyeza.
35Kandi ibitambo byoswa byari byinshi cyane n'ibinure by'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, n'amaturo y'ibyokunywa aturanwa n'igitambo cyoswa cyose.
Uko ni ko umurimo wo mu nzu y'Uwiteka watunganijwe.
36Hezekiya n'abantu bose banezererwa ibyo Imana yateguriye abantu, kuko byakozwe ikubagahu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.