Yeremiya 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Icyampa nkagira icumbi ry'abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n'iteraniro ry'abariganya!

2Bafora ururimi rwabo nk'umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.

3Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya.

4Umuntu wese azashuka umuturanyi we kandi ntibazavuga ukuri, bamenyereje ururimi rwabo kuvuga ibinyoma, bahora birushya bakora ibibi.

5Urugo rwawe urutuje mu buriganya, uburiganya ni bwo butuma banga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga.

6Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore nzabashongesha mbagerageze. Ukundi nagira abantu banjye ni ukuhe?

7Ururimi rwabo ni nk'umwambi wicana, ruvuga iby'uburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico.

8Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese ubwoko nk'ubwo umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?

9“Imisozi nzayiririra mboroge, n'ibyanya byo mu butayu nzabigirira umubabaro, kuko byatwitswe bigatuma nta wuhanyura, n'ijwi ry'amashyo rikaba ritakihumvikana. Ibisiga byo mu kirere n'amatungo byarahunze, birigendera.

10“I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habe ubuturo bw'ingunzu, n'imidugudu y'u Buyuda nzayigira amatongo habe ikidaturwa.”

11Ni nde w'umunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe n'akanwa k'Uwiteka kugira ngo abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagira uhanyura?

12Uwiteka ni ko kuvuga ati “Kuko baretse amategeko yanjye nabashyize imbere, ntibumvire ijwi ryanjye haba no kurikurikiza,

13ahubwo bayobejwe n'imitima yabo inangiye n'ibigirwamana bya Bāli, ibyo ba sekuruza babigishije.

14Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore ubu bwoko ngiye kubuha uburozi bwitwa apusinto, ndetse mbahe no kunywa amazi akarishye.

15Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruza batigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.’ ”

16Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumire abagore b'abahanga baze.

17“Kandi batebuke batuborogere, kugira ngo amaso yacu avemo amarira atemba, n'ibihene byacu bihongobokemo amazi.

18“Kuko ijwi ry'umuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti ‘Yemwe, ko twanyazwe! Dukozwe n'isoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo.’

19“Ariko nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakīre ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga n'umuntu wese yigishe umuturanyi we kuganya,

20kuko urupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze n'abasore bari mu nzira.

21Vuga uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuga ati: intumbi z'abantu zizagwa hasi zibe nk'amase yo ku gasozi nk'ibihumbano bisigara inyuma y'usarura, zitazagira uzirarura.’ ”

22Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrāta ubwenge bwe, n'intwari ye kwīrāta ubutwari bwayo, umutunzi ye kwīrāta ubutunzi bwe,

231 Kor 1.31; 2 Kor 10.17 ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.

24“Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafite umutima utakebwe:

25Egiputa n'u Buyuda na Edomu, n'Abamoni n'ab'i Mowabu, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe n'ab'inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help