1“Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara?
N'iminsi ye si nk'iy'ukorera ibihembo?
2Uko umuretwa yifuza igicucu,
N'umukozi uko arindira ibihembo bye,
3Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo,
Kandi nategekewe amajoro antera imiruho.
4Iyo ndyamye ndavuga nti
‘Buracya ryari ngo mbyuke?’
Mpora ndara ngaragurika bugacya.
5Umubiri wanjye utwikiriwe n'inyo n'imvuvu,
Uruhu rwanjye ruriyasa rukava.
6Iminsi yanjye irihuta kuruta ikibohesho cy'umuboshyi w'imyenda,
Ishira ari nta byiringiro.
7Nyamuneka ibuka ko ubugingo bwanjye ari umuyaga gusa,
Ijisho ryanjye ntirizongera kubona ibyiza ukundi.
8Ijisho ry'undeba ntirizongera kumbona,
Amaso yawe azaba andiho ariko sinzaba nkiriho.
9Uko igicu cyeyuka kigahera,
Ni ko n'umanuka ajya ikuzimu atasubira kuzamuka ukundi.
10Ntazagaruka mu nzu ye ukundi,
N'aho yari atuye ntihazongera kumumenya.
11Ni cyo gitumye ntiyumanganya,
Mvuze mbitewe n'agahinda,
Ndaganya amaganya mbitewe n'ishavu riri mu mutima wanjye.
12“Mbese ndi inyanja?
Cyangwa se ndi igikoko cyo mu nyanja,
Kugira ngo unshyireho abarinzi?
13Iyo mvuze nti ‘Uburiri bwanjye buzampumuriza,
Igisasiro kizanyorohereza imiborogo’,
14Uherako ukankangisha inzozi,
Ukanteresha ubwoba ibyo neretswe,
15Bigatuma umutima wanjye ushaka kwiyahura no gupfa,
Bikandutira guhora mpururwa muri izi ngingo.
16Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama,
Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa.
17 Zab 8.5; 144.3 “Umuntu ni iki cyatuma umukuza, ukamwitaho,
18Ukamugenderera uko bukeye,
Ntutuze kumugerageza?
19Uzirengagiza ryari kumpozaho ijisho,
Ukanyorohereza nkabona uko mira amacandwe?
20Niba narakoze icyaha weho nagutwaye iki,
Murinzi w'abantu?
Ni iki gituma ungira intego,
Bigatuma ninanirwa?
21Kandi ni iki gituma utambabarira igicumuro cyanjye,
Ngo umvaneho ikibi cyanjye?
Kuko noneho ngiye kuryama mu mukungugu,
Nawe uzanshakana umwete cyane,
ariko sinzaba nkiriho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.