1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge.
2Mana, twariyumviye n'amatwi yacu,
Ba sogokuruza batubwiye imirimo wakoze mu gihe cyabo,
Mu gihe cya kera.
3Wimuje amahanga ukuboko kwawe ushingamo abo,
Wateye amoko ibyago kandi abo urabatatanya mu bihugu,
4Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindūra igihugu,
Kandi atari ukuboko kwabo kwabakijije.
Ahubwo ni ikiganza cyawe cy'iburyo,
N'ukuboko kwawe n'umucyo wo mu maso hawe,
Kuko wabīshimiraga.
5Mana, ni wowe Mwami wanjye,
Tegekera Abayakobo agakiza.
6Ni wowe uzaduha gutsinda ababisha bacu,
Izina ryawe ni ryo rizaduha kuribata abaduhagurukiye.
7Kuko ntaziringira umuheto wanjye,
Kandi inkota yanjye atari yo izankiza,
8Ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu,
Wakojeje isoni abatwanga.
9Imana ni yo twirata umunsi ukira,
Kandi tuzashima izina ryawe iteka ryose.
Sela.
10Ariko none wadutaye kure waduteje igisuzuguriro,
Kandi ntutabarana n'ingabo zacu.
11Watumye ababisha bacu badukubita incuro,
Abatwanga baratwinyagira.
12Wadutanze nk'intama zarobanuriwe kubagwa,
Wadutatanirije mu mahanga.
13Utangira ubusa abantu bawe,
Kandi igiciro cyabo ntucyongeresha ubutunzi bwawe.
14Utugira igitutsi cy'abaturanyi bacu,
Ibitwenge no gukobwa by'abatugose.
15Watugize iciro ry'imigani mu mahanga,
Abazungurizwa imitwe n'amoko.
16Igisuzuguriro cyanjye kiri imbere yanjye umunsi ukira,
Isoni zo mu maso hanjye zirantwikiriye,
17Ku bw'ijwi ry'utongana agatukana,
Ku bw'umwanzi n'uhōra inzigo.
18Ibyo byose byadusohoyeho ariko ntitwakwibagiwe,
Kandi ntitwavuye mu isezerano ryawe.
19Umutima wacu ntiwasubiye inyuma,
Intambwe zacu ntiziyobagije ngo zive mu nzira yawe,
20Bitume utuvunagurira ahantu h'ingunzu,
Udutwikirize igicucu cy'urupfu.
21Niba twaribagiwe izina ry'Imana yacu,
Niba twararamburiye amaboko indi mana,
22Imana ntizabirondōra,
Kuko izi ibihishwe mu mutima?
23 Rom 8.36 Ahubwo twiricwa umunsi ukira bakuduhōra,
Twahwanijwe n'intama z'imbagwa.
24Mwami, ivurugute,
Ni iki kigushinjirije?
Kanguka ntudute kuri iteka ryose.
25Ni iki gituma utwikīra mu maso hawe,
Ukibagirwa umubabaro wacu n'agahato baduhata?
26Kuko ubugingo bwacu bwunamishijwe bukagera mu mukungugu,
Inda yacu yarumanye n'ubutaka.
27Haguruka udutabare,
Uducungure ku bw'imbabazi zawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.