1Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu midugudu y'i Buyuda bamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n'ibicaniro i Buyuda hose n'i Bubenyamini, n'i Bwefurayimu n'i Bumanase kugeza aho babirimburiye byose. Abisirayeli bose baherako basubira mu midugudu yabo, umuntu wese ajya muri gakondo y'iwabo.
2Maze Hezekiya ategeka ibihe by'abatambyi n'Abalewi nk'uko ibihe byabo byari biri, ategeka umuntu wese mu batambyi no mu Balewi umurimo we, ari uwo gutamba ibitambo byoswa cyangwa ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza, mu marembo y'ikirorero cy'Uwiteka.
3Kub 28.1—29.39 Kandi umwami ategeka n'umugabane w'amatungo ye, azajya atanga ho ibitambo byoswa byo mu gitondo n'ibya nimugoroba, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru itegetswe nk'uko byanditswe mu mategeko y'Uwiteka.
4 Kub 18.12-13,21 Kandi ategeka abantu b'i Yerusalemu kujya batanga igerero ry'abatambyi n'Abalewi, kugira ngo begukire ku mategeko y'Uwiteka.
5Itegeko rimaze kwamamara, Abisirayeli bazana ibintu byinshi cyane by'umuganura w'amasaka na vino, n'amavuta n'ubuki n'imyaka yose yo mu murima, na kimwe mu icumi cya byose babizana ari byinshi cyane.
6Kandi Abisirayeli n'Abayuda bari batuye mu midugudu y'i Buyuda, na bo bazana kimwe mu icumi cy'inka n'intama, na kimwe mu icumi cy'ibintu byejejwe bigaturwa Uwiteka Imana yabo, ibyo bintu babigira ibirundo.
7Mu kwezi kwa gatatu ni ho batangiye kurunda ibirundo, babirangiza mu kwezi kwa karindwi.
8Maze Hezekiya n'abatware baje babona ibirundo, bashima Uwiteka n'abantu be b'Abisirayeli.
9Hezekiya abaza abatambyi n'Abalewi iby'ibirundo.
10Azariya umutambyi mukuru wo mu nzu ya Sadoki aramusubiza ati “Uhereye igihe abantu batangiriye kuzana amaturo mu nzu y'Uwiteka, twahereye ubwo turya tugahaga tugasigaza byinshi kuko Uwiteka yahaye abantu be umugisha, kandi ibisagutse ni byo ibi bingana bitya ubwinshi.”
11Hezekiya aherako ategeka ko batunganya amazu yo mu nzu y'Uwiteka. Barayatunganya
12bashyiramo amaturo na kimwe mu icumi n'ibintu byejejwe ari abanyamurava, umutware wabyo yari Konaniya w'Umulewi, agakurikirwa na murumuna we Shimeyi.
13Yehiyeli na Azaziya na Nahati, na Asaheli na Yerimoti na Yozabadi, na Eliyeli na Isimakiya na Mahati na Benaya, ni bo bari ibisonga bya Konaniya na murumuna we Shimeyi nk'uko byategetswe n'Umwami Hezekiya, na Azariya umutware w'inzu y'Imana.
14Kandi Kore mwene Imuna w'Umulewi, umukumirizi w'irembo ry'iburasirazuba, ni we wategekaga amaturo baturanye Imana umutima ukunze, akagabura amaturo y'Uwiteka n'ibintu byera cyane.
15Abamutwariraga mu midugudu y'abatambyi ni Edeni na Minyamini na Yeshuwa, na Shemaya na Amariya na Shekaniya, bari abantu b'abanyamurava bo kugaburira bene wabo, abakomeye n'aboroheje
16udashyizeho ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'abana b'abahungu bamaze imyaka itatu n'abayisagije, abinjiraga mu nzu y'Uwiteka nk'uko bikwiriye umurimo w'umunsi wose, ngo bakore umurimo bategetswe nk'uko ibihe byabo byari biri,
17n'ababarwaga mu mubare w'abatambyi uko amazu ya ba sekuruza yari ari, n'Abalewi babaga bamaze imyaka makumyabiri n'abayisagije, abakoraga imirimo yabo mu bihe byabo,
18n'ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'abana babo bato bose, n'abagore babo n'abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa bari mu iteraniro ryose, bari abanyamurava biyereza umurimo w'ibintu byera.
19Kandi ku bw'abatambyi bene Aroni bari batuye mu misozi mu bikingi by'imidugudu yabo, mu mudugudu wose harimo abantu bavuzwe mu mazina bo kugaburira abagabo bose bo mu batambyi, n'ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'Abalewi.
20Uko ni ko Hezekiya yabigenje i Buyuda hose, akora ibishimwa byo gukiranuka bidahinyurwa n'Uwiteka Imana ye.
21Mu byo yatangiye gukora byose kugira ngo ashake Imana ye, iby'umurimo wo mu nzu y'Imana n'iby'amategeko n'ibyategetswe, yabikoranaga umwete wose akabisohoza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.