Yobu 23 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yobu yifuza gushyikiriza Imana amagambo ye

1Maze Yobu arasubiza ati

2“Na n'ubu kuganya kwanjye kumeze nk'ubugome,

Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye.

3Iyaba nari nzi aho nyibona,

Ndetse ngo nshyikire intebe yayo,

4Nayitangirira urubanza rwanjye rwose,

Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira,

5Nkamenya amagambo yansubiza,

Kandi nkumva icyo yambwira.

6Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi?

Oya ahubwo yanyitaho.

7Aho ni ho umukiranutsi yaburanira na yo,

Incira urubanza ikantsindishiriza iteka ryose.

8“Dore nigira imbere ariko ntihari,

Nasubiza inyuma nkayibura.

9Mu kuboko kw'ibumoso aho ikorera na ho sinyiharuzi,

Yihisha mu kuboko kw'iburyo kugira ngo ntayibona.

10Ariko izi inzira nyuramo,

Nimara kungerageza nzavamo meze nk'izahabu.

11Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo,

Inzira yayo narayikomeje sinateshuka.

12Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse,

Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi,

Bundutira ibyokurya binkwiriye.

13“Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza?

Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora.

14Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe,

Ndetse ifite n'ibimeze nk'ibyo byinshi.

15Ni cyo gituma nkurwa umutima n'uko ndi imbere yayo,

Iyo ntekereje ndayitinya.

16Imana yihebesheje umutima wanjye,

N'Ishoborabyose yanteye imidugararo.

17Ni ibyo bimbabaza si umwijima,

Cyangwa umwijima w'icuraburindi umpfutse mu maso.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help