Yeremiya 18 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ikimenyetso cy'umubumbyi n'ikibumbano cye

1Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti

2“Haguruka umanuke ujye mu nzu y'umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.”

3Nuko ndamanuka njya mu nzu y'umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga.

4Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z'umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.

5Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

6“Yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk'uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z'umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe.

7Igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke,

8ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira.

9Kandi igihe nzavuga iby'ishyanga n'iby'igihugu ngo mbashingishe intege kandi mbameze,

10ariko bakanga bagakorera ibyaha imbere yanjye ntibumvire ijwi ryanjye, nzaherako ndeke ibyiza nari navuze ko nzabagirira.

11Noneho rero genda ubwire abantu b'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Dore mbageneye ibyago kandi mfite imigambi yo kubateza, nimugaruke umuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu n'imirimo yanyu.’

12Ariko baravuga bati ‘Ni ukurushywa n'ubusa, tuzikurikiriza imigambi yacu, kandi umuntu wese wo muri twe azakurikiza umutima we mubi unangiye.’

13“Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Nimubaririze mu banyamahanga ko hariho uwigeze kumva ibimeze bityo, umwari wa Isirayeli yakoze ikibi gishishana.

14Mbese shelegi y'i Lebanoni iva mu rutare rwo ku gasozi izabura? Cyangwa se amazi akonje atemba ava kure azakama?

15Ariko ubwoko bwanjye bwaranyibagiwe bakosereza imana z'ibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyira tw'iruhande, inzira zidatumburutse,

16batuma igihugu cyabo gitangarirwa kikaba igitutsi cy'iteka, uhanyura wese azatangara azunguze umutwe.

17Nzabatataniriza imbere y'ababisha babo nk'aho batatanijwe n'umuyaga w'iburasirazuba. Aho kundeba mu maso, bazandeba inyuma ku munsi w'amakuba yabo.’

18“Maze baravuga bati ‘Nimuze tugambanire Yeremiya kuko amategeko atazabura ku mutambyi, n'inama ku munyabwenge, n'ijambo ku muhanuzi. Nimuze tumukubitishe ururimi kandi twe kwita ku magambo ye yose.’ ”

19Unyumvire Nyagasani Uwiteka, wumve ijwi ry'abamburanya.

20Mbese icyiza cyakwiturwa ikibi? Kuko bacukuriye ubugingo bwanjye urwobo. Ibuka uko nahagararaga imbere yawe mbavugira ibyiza, ngo mbakureho uburakari bwawe.

21Nuko rero abana babo ubareke bicwe n'inzara, na bo ubatange bicwe n'inkota, Abagore babo babe impfusha n'abapfakazi kandi abagabo babo bicwe n'urupfu, abasore babo bicwe n'inkota bari mu ntambara.

22Imiborogo izumvikane mu ngo zabo ubwo uzabatunguza igitero, kuko bacukuye urwobo rwo kuntega, n'ibirenge byanjye babiteze imitego.

23Nawe Uwiteka, uzi imigambi yabo yose bangiriye yo kunyica, we kubabarira igicumuro cyabo kandi icyaha cyabo we kugihanagura imbere y'amaso yawe, ahubwo basitarire imbere yawe kandi mu gihe cy'uburakari bwawe uzagire uko ubagenza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help