Kuva 37 - Kinyarwanda Protestant Bible

Isanduku yera n'iby'ahera bindi(Kuva 25.10-30)

1Besalēli abaza isanduku yera mu mushita, uburebure bwayo bw'umurambararo buba mikono ibiri n'igice, ubugari bwayo buba mukono umwe n'igice, uburebure bwayo bw'igihagararo buba mukono umwe n'igice.

2Ayiyagirizaho izahabu nziza imbere n'inyuma, ayigotesha umuguno w'izahabu.

3Ayitekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye, ibifunga bibiri biba mu rubavu rumwe, ibindi bibiri biba mu rundi.

4Abāza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu.

5Ashyira iyo mijisho mu bifunga byo mu mbavu z'iyo sanduku, ngo bajye bayiremērwa.

6Kandi acura intebe y'ihongerero mu izahabu nziza, uburebure bwayo buba mikono ibiri n'igice, ubugari bwayo buba mukono umwe n'igice.

7Kandi arema abakerubi babiri mu izahabu, abarema mu izahabu icuzwe, abarema mu mitwe yombi y'iyo ntebe y'ihongerero.

8Arema igishushanyo cy'umukerubi, kimwe mu mutwe umwe n'ikindi mu wundi, abicurana n'intebe y'ihongerero mu mitwe yayo yombi.

9Ibyo bishushanyo by'abakerubi bitanda amababa yabyo hejuru, ngo biyakingirishe iyo ntebe y'ihongerero, birerekerana bireba iyo ntebe y'ihongerero.

10Kandi abāza ameza amwe mu mushita, uburebure bwayo bw'umurambararo buba mikono ibiri, ubugari bwayo buba mukono umwe, uburebure bw'igihagararo buba mukono umwe n'igice.

11Ayayagirizaho izahabu nziza, ayagotesha umuguno w'izahabu.

12Ayabāriza igikomeza amaguru kiyagose, ubugari bwacyo buba igice cya mukono, akigotesha umuguno w'izahabu.

13Ayatekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora uko ari enye ziri ku maguru yayo uko ari ane.

14Ibyo bifunga biba hafi y'igikomeza amaguru, biba ibyo gushyirwamo imijisho yo kuremerezwa ameza.

15Abāza imijisho mu mushita ayiyagirizaho izahabu, ngo abe ari yo ijya iremerezwa ayo meza.

16Acura ibintu byo kuba kuri yo: amasahani n'udukombe byo kuri yo, n'imperezo n'ibikombe byo kuri yo byo gusukisha amaturo y'ibyokunywa, abicura mu izahabu nziza.

Igitereko cy'amatabaza(Kuva 25.31-40)

17Kandi arema igitereko cy'amatabaza mu izahabu nziza, akirema mu izahabu icuzwe, indiba yacyo n'umubyimba wacyo, kandi ibikombe n'ibibumbabumbye n'uburabyo byo kuri cyo, bicuranwa na cyo.

18Kandi gishamika amashami atandatu, amashami atatu y'icyo gitereko ashamika mu rubavu rumwe, n'ayandi atatu mu rundi.

19Ishami rimwe rigira ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbye n'ururabyo, n'iryo ku rundi rubavu rigira ibikombe bitatu bisa n'uburabyo bw'indōzi, cyose gifatanye n'ikibumbabumbye n'ururabyo. Amashami yose uko ari atandatu ashamitse kuri icyo gitereko, aba ari ko amera.

20Umubyimba wacyo ugira ibikombe bine bisa n'uburabyo bw'indōzi, n'ibibumbabumbye n'uburabyo bifatanye na byo.

21Ikibumbabumbye kiba munsi y'amashami abiri acuranywe na cyo, n'ikindi kiba munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, n'ikindi kiba munsi y'andi mashami abiri acuranywe na cyo, uko amashami ashamitse kuri icyo gitereko ari atandatu.

22Ibibumbabumbye byacyo n'amashami yacyo acuranwa na cyo, cyose gicurirwa hamwe mu izahabu nziza.

23Acura amatabaza yacyo arindwi n'icyuma cyacyo cyo gukuraho ibishirira, n'udusahani two kubishyiraho. Ibyo byose abicura mu izahabu nziza.

24Icyo gitereko n'ibintu byacyo byose, abirema mu italanto y'izahabu nziza.

Igicaniro cyo koserezaho imibavu(Kuva 30.1-5,22-38)

25Kandi abāza igicaniro cyo koserezaho imibavu mu mushita, uburebure bwacyo bw'umurambararo buba mukono umwe, n'ubugari bwacyo buba mukono umwe, kingana impande zose. Uburebure bw'igihagararo buba mikono ibiri, akibāzanya n'amahembe yacyo.

26Akiyagirizaho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandi akigotesha umuguno w'izahabu.

27Agicurira ibifunga bibiri mu izahabu, abishyira munsi y'umuguno wacyo ku mbavu zacyo zombi, biba ibyo gusesekwamo imijisho ikiremerezwa.

28Iyo mijisho ayibāza mu mushita, ayiyagirizaho izahabu.

29Arema amavuta yera yo gusīga n'umubavu mwiza w'ikivange, nk'uko abahanga bawinjiza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help