1Nuko Samweli yenda imperezo y'amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?
2Nuko ubu numara gutandukana nanjye, uraza gusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati ‘Indogobe wari ugiye gushaka zarabonetse kandi noneho so ntagihagaritse umutima w'indogobe, ahubwo ahagaritse uwawe. Ari ho aravuga ati: Noneho iby'umwana wanjye ndabikika nte?’
3Maze nutirimuka aho ukagera ku giti cy'umwela w'i Tabora, urahurirayo n'abagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana b'ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y'imitsima, undi yikoreye imvumba ya vino.
4Barakuramutsa baguhe amarobe abiri, uyakire.
5Maze uragera ku musozi w'Imana, aho ingabo z'Abafilisitiya ziganditse. Nugera muri uwo mudugudu, urahurirayo n'umutwe w'abahanuzi bamanukana na nebelu n'ishako, n'imyironge n'inanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga, urasanga bahanura.
6Umwuka w'Uwiteka ari bukuzeho cyane uhanurane na bo, uhereko uhinduka ube umuntu mushya.
7Kandi ibi bimenyetso nibigusohoraho ugenze uko bikwiriye, kuko Imana iri kumwe nawe.
8Kandi uzantange kugera i Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwi untegereje, kugeza igihe nzaza nkagusobanurira icyo ukwiriye gukora.”
9Nuko agiteruka aho Samweli yari ahagaze Imana imuha umutima mushya, maze uwo munsi bya bimenyetso byose birasohora.
10Nuko bageze kuri uwo musozi umutwe w'abahanuzi uhura na we, umwuka w'Imana amuzaho cyane ahanurana na bo.
11Maze abamumenyaga kera bamubonye ahanurana n'abo bahanuzi barabazanya bati “Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”
121 Sam 19.23-24 Umwe mu baturage baho arabasubiza aravuga ati “Mbese abo ni bene nde?” Ni cyo cyatumye biba iciro ry'umugani ngo “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”
13Nuko amaze guhanura ajya ku kanunga.
14Se wabo wa Sawuli amubazanya n'umugaragu we ati “Mbese mwari mwaragiye he?”
Aramusubiza ati “Twari twaragiye gushaka indogobe zacu, tubonye ko zibuze tujya kwa Samweli.”
15Se wabo wa Sawuli aravuga ati “Ndakwinginze mbwira ibyo Samweli yababwiye.”
16Sawuli asubiza se wabo ati “Yatweruriye ko indogobe zabonetse.” Ariko amagambo y'ubwami Samweli yavuze arayamuhisha.
17Bukeye Samweli ahamagaza abantu, abateraniriza i Misipa imbere y'Uwiteka.
18Abwira Abisirayeli atya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y'Abanyegiputa n'amaboko y'abami bose babarenganyaga.’
19Ariko none mwanze Imana yanyu yabakizaga ubwayo mu byago byanyu byose n'imibabaro yanyu, none murayibwira muti ‘Ahubwo utwimikire umwami.’ Nuko none mwiyerekane imbere y'Uwiteka, imiryango n'ibihumbi byanyu uko biri.”
20Nuko Samweli yigiza hafi imiryango ya Isirayeli yose, umuryango wa Benyamini uratorwa.
21Yigiza hafi amazu y'umuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura.
22Nuko bongera kubaza Uwiteka bati “Mbese hari undi usigaye wo kuza hano?”
Uwiteka arabasubiza ati “Nguriya aho yihishe mu bintu.”
23Baragenda biruka baramuzana, ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugera ku rutugu.
24Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?”
Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”
25Nuko Samweli aherako asobanurira abantu imihango y'ubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere y'Uwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose, umuntu wese ajya iwe.
26Sawuli na we ajya iwe i Gibeya ajyana n'ingabo zimushagaye, izo Imana yakoze ku mutima.
27Ariko ab'ibigoryi bamwe baravuga bati “Mbese uriya mugabo azadukiza ate?” Baramusuzugura banga no kumuha indabukirano. Na we arinumira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.