Yesaya 35 - Kinyarwanda Protestant Bible

Inzira y'abacunguwe

1Ubutayu n'umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.

2Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n'indirimbo, buzahabwa ubwiza bw'i Lebanoni n'igikundiro cy'i Karumeli n'i Sharoni. Bazareba ubwiza bw'Uwiteka n'igikundiro cy'Imana yacu.

3 Heb 12.12 Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma.

4Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw'Imana, izaza ibakize.”

5 Mat 11.5; Luka 7.22 Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n'ibipfamatwi bizaziburwa.

6Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk'impara, ururimi rw'ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa.

7Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n'umutarwe uzahinduka amasōko. Mu ikutiro ry'ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n'uruberanya n'urufunzo.

8Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.

9Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y'inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo, ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo.

10Yes 51.11 Abacunguwe n'Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n'ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help