Kuva 29 - Kinyarwanda Protestant Bible

Amategeko yo kweza abatambyi(Lewi 8.1-36)

1“Ibi abe ari byo ugirira Aroni n'abana be, ngo ubereze kunkorera umurimo w'ubutambyi: ujyane ikimasa kimwe n'amasekurume y'intama abiri adafite inenge,

2n'imitsima itasembuwe n'udutsima tutasembuwe twavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima dusa n'amabango tutasembuwe twasizweho amavuta ya elayo, uzabivuge mu ifu y'ingezi y'ingano.

3Ubishyire mu cyibo kimwe, ubizanane na cya kimasa na ya masekurume.

4“Kandi uzazane Aroni n'abana be ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, ubūhagirireho.

5Wende ya myambaro wambike Aroni ya kanzu ibanza ku mubiri, na ya kanzu iriho efodi na efodi, na wa mwambaro wo ku gituza, umukenyeze wa mushumi waboshywe n'abahanga uri kuri efodi,

6umwambike mu mutwe cya gitambaro kizinze ugishyireho cya gisate, ni cyo gisingo cyera.

7Maze wende amavuta yo gusīga uyamusuke mu mutwe, uyamusīge.

8“Uzane abana be ubambike amakanzu.

9Ukenyeze imishumi Aroni n'abana be, ubambike ingofero, ubutambyi buzabe ubwabo bubakomerejwe n'itegeko ridakuka, wereze Aroni n'abana be umurimo wabo.

10“Uzane cya kimasa imbere y'ihema ry'ibonaniro, Aroni n'abana be bakirambike ibiganza mu ruhanga.

11Bakībīkirire imbere y'Uwiteka, ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

12Wende ku maraso yacyo uyashyirishe ku mahembe y'igicaniro urutoki rwawe, ubyarire amaraso yacyo yose ku gicaniro hasi.

13Kandi wende uruta n'urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n'umwijima w'ityazo n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo, ubyosereze ku gicaniro.

14Ariko inyama z'icyo kimasa n'uruhu rwacyo n'amayezi yacyo, ubyosereze inyuma y'aho mubambye amahema. Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.

15“Uzane n'isekurume y'intama imwe muri ya yandi, Aroni n'abana be bayirambike ibiganza mu ruhanga.

16Uyibīkīre, wende amaraso yayo uyamishe impande zose z'igicaniro.

17Uyicoce, woze amara yayo n'ibinyita byayo, ubishyire hamwe n'ibindi bice byayo n'igihanga cyayo.

18 ucyeze maze kizabe icyera cyane, ikizagikoraho cyose kizabe ari icyera.

Ibitambo by'iminsi yose(Kub 28.1-8)

38“Ibi abe ari byo uzajya utambira kuri icyo gicaniro: uko bukeye ujye utamba abana b'intama babiri bataramara umwaka,

39ujye utamba umwe mu gitondo, undi nimugoroba.

40Hamwe na wa mwana w'intama wa mbere ujye utura igice cya cumi cya efa y'ifu y'ingezi, yavuganywe n'igice cya kane cya hini y'amavuta ya elayo zasekuwe, uture n'igice cya kane cya hini ya vino ibe ituro ry'ibyokunywa.

41Undi mwana w'intama ujye uwutamba nimugoroba, uturane na wo ituro ry'ifu n'iry'ibyokunywa nk'uturwa mu gitondo bibe umubabwe, bibe igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.

42Mu bihe byanyu byose kibe igitambo cyoswa kidasiba, gitambirwa ku muryango w'ihema ry'ibonaniro imbere y'Uwiteka. Aho ni ho nzajya mbonanira namwe, nkahavuganira nawe.

43Aho ni ho nzabonanira n'Abisirayeli, iryo Hema rizezwa n'ubwiza bwanjye burabagirana.

44Nzeza ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, na Aroni n'abana be nzabereza kunkorera umurimo w'abatambyi.

45Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo.

46Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo nture hagati muri bo. Ndi Uwiteka Imana yabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help