Itangiriro 31 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yakobo ahungana n'abagore be n'abana

1Bukeye Yakobo yumva amagambo y'abahungu ba Labani, ko bavuga bati “Ibyari ibya data Yakobo yabimwatse byose, kandi ku byari ibya data ni ho yakuye ubutunzi afite bwose.”

2Yakobo abona yuko Labani atakimureba nk'uko yamurebaga mbere.

3Uwiteka abwira Yakobo ati “Subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”

4Yakobo atumira Rasheli na Leya ngo baze mu rwuri, aho umukumbi we uri,

5arababwira ati “Nabonye so atakindeba nk'uko yandebaga mbere, ariko Imana ya data ihorana nanjye.

6Namwe muzi yuko nakoreye so, uko nashoboye kose.

7Kandi so yagiye andiganya ahindura ibihembo byanjye incuro cumi, ariko Imana ntiyamukundiye kugira icyo antwara.

8Yambwira ati ‘Iz'ubugondo ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara iz'ubugondo, yambwira ati ‘Iz'ibihuga ni zo zizaba ibihembo byawe’, umukumbi wose ukabyara ibihuga.

9Uko ni ko Imana yatse so amatungo ye, ikayampa.

10“Kandi ubwo umukumbi warindaga, nubuye amaso ndota, mbona amapfizi y'ihene yimije umukumbi yari ibihuga n'ubugondo n'ibitobo.

11Marayika w'Imana ampamagarira mu nzozi ati ‘Yakobo.’ Nditaba nti ‘Karame.’

12Arambwira ati ‘Ubura amaso urebe, amapfizi y'ihene yimije umukumbi yose, ni ibihuga n'ubugondo n'ibitobo, kuko nabonye ibyo Labani akugirira byose.

13, Yakobo na we acyita Galēdi.

48Labani aravuga ati “Iki gishyinga ni umuhamya hagati yacu uyu munsi.” Ni cyo cyatumye cyitwa Galēdi.

49Kandi cyitwa na Misipa, kuko Labani yavuze ati “Uwiteka agenzure hagati yacu, nituba tutakibonana.

50Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa nubaharika, nta wundi uri kumwe natwe, dore Imana ni yo muhamya hagati yacu.”

51Kandi Labani abwira Yakobo ati “Dore iki gishyinga n'iyi nkingi nshinze hagati yacu.

52Iki gishyinga kibe umuhamya, n'inkingi na yo ibe umuhamya, yuko ntazarenga iki gishyinga ngo nze aho uri, nawe ko utazarenga iki gishyinga n'iyi nkingi ngo uze aho ndi, kugirirana nabi.

53Imana ya Aburahamu, Imana ya Nahori, Imana ya se wa bombi, idukiranure.” Yakobo arahira Iyo se Isaka yubaha.

54Yakobo atambira igitambo kuri wa musozi, ahamagara bene wabo, arabagaburira barasangira, barara kuri wa musozi buracya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help