Yobu 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Elifazi aravuga

1Maze Elifazi w'Umutemani aramubwira ati

2“Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe,

Ntiwagira agahinda?

Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga?

3Dore wigishaga benshi,

Kandi wakomezaga amaboko atentebutse.

4Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa,

Kandi wakomezaga amavi asukuma.

5Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye,

Bikugezeho nawe uhagaritse umutima.

6Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana?

Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro?

7Ibuka ndakwinginze,

Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza?

Cyangwa hari ubwo umukiranutsi yaciriweho iteka?

8Nk'uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane,

ni byo basarura.

9Bicwa n'umwuka w'Imana,

Kandi barimburwa no guhuha k'umuyaga w'uburakari bwayo.

10Gutontoma kw'intare n'ijwi ry'intare y'inkazi birahora,

N'imikaka y'imigunzu y'intare biravunagurika.

11Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo,

Kandi ibyana by'intare y'ingore biratatana.

12“Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa,

Maze ugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo.

13 Yobu 33.15 Nibwiraga mbitewe n'iyerekwa rya nijoro,

Igihe abantu bashyizweyo,

14Maze mfatwa n'ubwoba mpinda umushyitsi,

Bituma amagufwa yanjye yose akomangana,

15Maze umwuka ampita imbere,

Umusatsi unyorosoka ku mutwe.

16Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa,

Imbere y'amaso yanjye hari ikintu,

Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo

17‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka?

Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’

18Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo,

N'abamarayika bayo ibabonamo amafuti,

19Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijwe urwondo,

Urufatiro rwayo rukaba rushinzwe mu mukungugu,

Bameneka nk'uwakandagira inyenzi.

20Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa,

Bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho.

21Mbese umugozi w'ihema ryabo ntiwabakuwemo?

Bapfa bataragira ubwenge.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help