Zaburi 21 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Uwiteka umwami azishimira imbaraga zawe,

Erega agakiza kawe azakanezererwa cyane!

3Wamuhaye icyo umutima we ushaka,

Ntiwamwimye icyo iminwa ye yasabye.

Sela.

4Kuko umusanganije imigisha y'ibyiza,

Wamwambitse ikamba ry'izahabu nziza.

5Yagusabye ubugingo urabumuha,

Umuha kurama iteka ryose.

6Igitinyiro cye ni cyinshi ku bw'agakiza kawe,

Icyubahiro no gukomera ubimushyizeho.

7Umugize icyitegererezo cy'ihirwe iteka ryose,

Umwishimishije ibyishimo mu maso yawe.

8Kuko umwami yiringira Uwiteka,

Ku bw'imbabazi z'Usumba byose ntazanyeganyezwa.

9Ukuboko kwawe kuzashyikira ababisha bawe bose,

Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzashyikira abakwanga bose.

10Uzabahindura nk'ikōme ryaka mu gihe cy'umujinya wawe,

Uwiteka azabamirisha umujinya we,

Umuriro uzarabya.

11Nawe uzatsemba imbuto zabo mu isi,

Urubyaro rwabo uzarutsemba mu bana b'abantu.

12Kuko bagambiriye kukugirira nabi,

Bagiye inama batabasha gusohoza.

13Uzatuma baguha ibitugu,

Uzatamika imyambi mu ruge rw'umuheto wawe mu maso yabo.

14Uwiteka wishyirishe hejuru imbaraga zawe,

Uko ni ko tuzaririmba dushima ubutware bwawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help