Zaburi 55 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.

2Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye,

Ntiwirengagize kwinginga kwanjye.

3Nyitaho unsubize,

Kwiganyira bintera gukora hirya no hino, bikanihisha,

4Ku bw'ijwi ry'umwanzi,

Ku bw'agahato k'abanyabyaha,

Kuko banteza amakuba,

Bakangenzanya umujinya.

5Umutima wanjye urambabaza cyane,

Ubwoba bwinshi bunguyeho nk'ubw'ūtinya urupfu.

6Gutinya no guhinda imishyitsi bingezeho,

Gukangarana kuramiranije.

7Ndavuga nti “Icyampa nkagira amababa nk'inuma,

Mba ngurutse nkaruhuka.

8Dore mba ndorongotaniye kure,

Nkarara mu butayu.

Sela.

9Mba mpungiye vuba mu buhungiro,

Nkikinga umuyaga w'ishuheri n'umugaru.”

10Mwami, ubamire uyoberanye indimi zabo,

Kuko nabonye urugomo no kurwana mu mudugudu.

11Ku manywa na nijoro bigendagenda hejuru y'inkike zawo,

Kandi gukiranirwa n'igomwa biri hagati yawo.

12Gukora ibyaha kuri hagati yawo,

Agahato n'uburiganya ntibiva mu nzira zo muri wo.

13Si umwanzi wantutse,

Mba narabashije kwihangana,

Cyangwa uwanyangaga si we wanyirase hejuru,

Mba naramwihishe.

14Ahubwo ni wowe uwo duhwanye,

Uwo twagendanaga, incuti yanjye y'amagara.

15Twaganiraga tunezerewe,

Tukagendagendana n'iteraniro mu nzu y'Imana.

16Urupfu rubatungure,

Bamanuke bajye ikuzimu bakiri bazima,

Kuko gukora ibyaha kuri mu mazu yabo no mu mitima yabo.

17Jyeweho nzambaza Imana,

Uwiteka azankiza.

18Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y'ihangu,

Nzajya muganyira niha,

Na we azumva ijwi ryanjye.

19Yacunguriye ubugingo bwanjye amahoro,

Kugira ngo batanyegera,

Kuko abandwanyaga ari benshi.

20Imana izanyumva ibacishe bugufi,

Ni yo ihora yicaye ku ntebe y'ubwami uhereye kera kose,

Sela.

Izacisha bugufi abadahindurwa ntibubahe Imana.

21Wa muntu yaramburiye amaboko kubuza abo babanaga amahoro,

Yahumanije isezerano rye.

22Akanwa ke kanyereraga nk'amavuta,

Ariko umutima we wibwiraga intambara gusa.

Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo,

Ariko yari inkota zikūwe.

23Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira,

Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.

24Ariko wowe Mana, uzabamanurira mu rwobo rw'irimbukiro,

Abicanyi n'abariganya ntibazacagasa iminsi yo kubaho kwabo,

Ariko jyeweho nzajya nkwiringira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help