1Haleluya.
Mushimire Imana ahera hayo,
Muyishimire mu isanzure ry'imbaraga zayo.
2Muyishimire iby'imbaraga yakoze,
Muyishime nk'uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi.
3Muyishimishe ijwi ry'impanda,
Muyishimishe nebelu n'inanga.
4Muyishimishe ishako n'imbyino,
Muyishimishe ibifite imirya n'imyironge.
5Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato,
Muyishimishe ibyuma birenga.
6Ibihumeka byose bishime Uwiteka.
Haleluya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.