1 Indirimbo y'Amazamuka.
Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b'i Siyoni,
Twari tumeze nk'abarota.
2Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge,
N'indimi zacu zari zuzuye indirimbo.
Icyo gihe bavugiraga mu mahanga bati
“Uwiteka yabakoreye ibikomeye.”
3Uwiteka yadukoreye ibikomeye,
Natwe turishimye.
4Uwiteka, abajyanywe ho iminyago utugarure,
Tumere nk'imigezi y'i Negebu.
5Ababiba barira,
Bazasarura bishima.
6Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto,
Azagaruka yishima azanye imiba ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.