1 Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge.
Mana, ni iki cyakudutesheje iteka?
Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi?
2Ibuka iteraniro ryawe waguze kera,
Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw'umwandu,
N'umusozi wa Siyoni watuyeho.
3Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y'iteka,
Ababisha bakoreye ahera ibibi byose.
4Ababisha bawe batontomeye hagati y'inzu twateraniragamo kugusenga,
Bashingiye amabendera yabo kuba ibimenyetso.
5Basa nk'abantu bamanikira intorezo,
Gutema ibiti by'intsikane.
6None isuku y'ababaji y'aho yose,
Barayimenaguza intorezo n'inyundo.
7Batwitse Ahera hawe,
Bahumanishije ubuturo bw'izina ryawe kubusenya rwose.
8Baribwiye bati “Tubarimbure rwose”,
Batwitse amazu yose yo mu gihugu,
Twateraniragamo gusenga Imana.
9Ntitureba ibimenyetso byacu,
Nta muhanuzi ukiriho,
Kandi nta n'umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira.
10Mana, umubisha azageza he kudutuka?
Umwanzi azatuka izina ryawe iteka?
11Ni iki gituma uhina ukuboko,
Ukuboko kwawe kw'iburyo?
Gukure mu gituza cyawe ubarimbure.
12Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera,
Ikorera iby'agakiza hagati y'isi.
13
Warayitanze iba ibyokurya by'ibyo mu butayu.
15Ni wowe watoboye isōko n'umugezi,
Wakamije inzuzi zidakama.
16Amanywa ni ayawe kandi n'ijoro ni iryawe,
Waremye umucyo n'izuba.
17Ni wowe washyizeho ingabano zose z'isi,
Waremye icyi n'itumba.
18Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka,
Ishyanga ritagira ubwenge ryatutse izina ryawe.
19Ntuhe inyamaswa ubugingo bw'inuma yawe,
Ntiwibagirwe ubugingo bw'abanyamubabaro bawe iteka ryose.
20Ite kuri rya sezerano,
Kuko ahantu h'umwijima ho mu isi huzuye ubuturo bw'urugomo.
21Uhatwa ye kugaruka akojejwe isoni,
Umunyamubabaro n'umukene bashime izina ryawe.
22Mana, haguruka wiburanire,
Ibuka yuko umupfapfa yiriza umunsi agutuka.
23Ntiwibagirwe amajwi y'ababisha bawe,
Urusaku rw'abaguhagurukira rutumbagira iteka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.