1 , iyo nzu yaguzwe yo mu mudugudu wa gakondo ye izakomōrwe n'umwaka wa yubile, kuko amazu yo mu midugudu y'Abalewi ari gakondo yabo mu Bisirayeli.
34Ariko imirima igose imidugudu y'Abalewi ntizagurwa, kuko ari gakondo yabo y'iteka ryose.
35 Guteg 15.7-8 “Mwene wanyu nakena akananirizwa gukora n'intege nke imbere yawe, ujye umufasha, mubane nk'umunyamahanga n'umusuhuke ugusuhukiyeho.
36Ntukamwake inyungu cyangwa ibirenze, ahubwo utinye Imana yawe, kugira ngo mwene wanyu abone uko abana nawe.
37Kuva 22.24; Guteg 23.20-21 Ntukamuguririze ifeza zawe kumwaka inyungu, cyangwa ibyokurya byawe ngo uzamwake ibirenze.
38Ndi Uwiteka Imana yanyu, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kubaha igihugu cy'i Kanāni, nkababera Imana.
39 Kuva 21.2-6; Guteg 15.12-18 “Kandi mwene wanyu nakenera imbere yawe akigura nawe, ntukamukoreshe nk'imbata,
40ahubwo abane nawe nk'umukozi wawe ukorera ibihembo cyangwa nk'umusuhuke, agukorere ageze ku mwaka wa yubile.
41Uwo mwaka uzamukomorane n'abana be, asubire mu muryango we no muri gakondo ya ba sekuruza.
42Kuko abo ari imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa, ntibakagurwe ngo babe imbata.
43Kandi ntukamutwaze igitugu, ahubwo utinye Imana yawe.
44Ariko imbata zawe z'abagabo n'abagore uzagira, zijye ziva mu mahanga akugose, abe ari yo mujya muziguramo.
45Kandi abasuhuke babasuhukiyemo n'urubyaro rwabo ruri muri mwe, babyariye mu gihugu cyanyu, na bo mwabaguramo imbata zikaba gakondo yanyu.
46Muzazirage n'abana banyu babazungura zibe gakondo yabo, muzakomeze kuzigira imbata iteka. Ariko bene wanyu Abisirayeli ntimukabatwaze igitugu.
47“Kandi umunyamahanga cyangwa umusuhuke ugusuhukiyeho nahinduka umukire, mwene wanyu agakenera imbere ye, akigura n'uwo munyamahanga cyangwa umusuhuke ugusukiyeho, cyangwa n'uwo mu muryango we.
48Amaze kugurwa yacungurwa, umwe muri bene se yamucungura,
49cyangwa se wabo cyangwa mwene se wabo, cyangwa mwene wabo wa bugufi wese yamucungura, cyangwa na we ubwe yahinduka umukire yakwicungura.
50Azabarire imyaka uwamuguze ahereye ku mwaka yiguriye na we ageze ku mwaka wa yubile, igiciro kimucunguza kizahwane n'umubare w'iyo myaka, igiciro cyayo gicirwe nk'uko ibihembo by'umukozi biri.
51Niba imyaka isigaye ari myinshi, uko ingana abe ari ko asubiza igiciro kimucunguza kivuye mu biguzi yaguzwe.
52Niba imyaka yo kugeza ku wa yubile hasigaye mike ayibarire uwamuguze, uko iyo myaka ingana abe ari ko amusubiza igiciro kimucunguza.
53Abane na we ameze nk'umukozi ukorera ibihembo by'umwaka, ntakamutwarize igitugu imbere yawe.
54Kandi nadacungurwa na kimwe muri ibyo, umwaka wa yubile uzamukomorane n'abana be.
55Kuko Abisirayeli ari imbata zanjye ubwanjye, ni imbata zanjye nakuye mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.