1
29Uko ni ko bamurakarishije imirimo yabo,
Mugiga irabatungura.
30Maze Finehasi arahaguruka asohoza amateka,
Mugiga irashira.
31Bimuhwanirizwa no gukiranuka,
Kugeza ibihe by'abantu byose iteka ryose.
32 Kub 20.2-13 Kandi barakariza Uwiteka ku mazi y'i Meriba,
Bituma Mose aterwa ibyago na bo.
33Kuko bagomeye Umwuka w'Uwiteka,
Bituma Mose avugisha akanwa ke ibidakwiriye.
34 Abac 2.1-3; 3.5-6 Kandi ntibarimbura amahanga,
Uwiteka yabategetse kurimbura,
35Ahubwo bīvanga n'amahanga,
Biga ingeso zayo.
36Bakoreraga ibishushanyo by'ibigirwamana byayo,
Bibahindukira ikigoyi.
37 2 Abami 17.17 Batambiraga abadayimoni abahungu babo n'abakobwa babo,
38 Kub 35.33 Bavushaga amaraso y'abatariho urubanza,
Ni yo maraso y'abahungu babo n'ay'abakobwa babo,
Batambiye ibishushanyo by'i Kanāni,
Igihugu gihumanywa n'amaraso.
39Nuko banduzwa n'imirimo yabo,
Bagenda basambanisha ingeso zabo.
40 Abac 2.14-18 Bituma umujinya w'Uwiteka ucanwa ku bwoko bwe,
Yanga urunuka umwandu we.
41Abashyira mu maboko y'abanyamahanga,
Abanzi babo barabatwara.
42Kandi ababisha babo barabahata,
Baragomorwa baba munsi y'ukuboko kwabo.
43Yabakizaga kenshi,
Ariko bakagomeshwa n'imigambi yabo,
Bagacishwa bugufi no gukiranirwa kwabo.
44Ariko yitaga ku mubabaro wabo,
Uko yumvaga gutaka kwabo,
45Akibuka isezerano yabasezeraniye,
Akigarura nk'uko imbabazi ze nyinshi ziri,
46Agatuma bababarirwa,
N'ababajyanye ho iminyago bose.
47 1 Ngoma 16.35-36 Uwiteka Mana yacu udukize,
Udutarurukanye udukure mu mahanga,
Kugira ngo dushime izina ryawe ryera,
Twishimire ishimwe ryawe.
48Uwiteka Imana y'Abisirayeli ahimbazwe,
Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.
Kandi abantu bose bavuge bati “Amen!”
Haleluya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.