1Umugore w'umutima wese yubaka urugo,
Ariko umupfu we ubwe ararusenya.
2Ugenda atunganye yubaha Uwiteka,
Ariko ugoreka inzira ze aba amusuzuguye.
3Akarimi k'umupfu w'umwibone gasemera umusaya,
Ariko ururimi rw'abanyabwenge rurabakiza.
4Urugo rutarimo inka rubamo isuku,
Ariko intege z'inka zihinga zitera kunguka.
5Umuhamya w'ukuri ntabeshya,
Ariko umugabo w'indarikwa arabeshya.
6Umukobanyi ashaka ubwenge ntabubone,
Ariko kumenya kubangukira umunyabwenge.
7Nusanga umupfapfa,
Nta jambo ry'ubwenge uzamwumvana.
8Ubwenge bw'umunyamakenga ni ukumenya inzira ye,
Ariko ubupfu bw'abapfapfa ni ukuriganya.
9Abapfapfa bahinyura igitambo cy'ibyaha,
Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n'Imana.
10Umutima wiyiziho uwawo mubabaro,
Kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo.
11Urugo rw'umunyabyaha ruzasenywa,
Ariko ihema ry'umukiranutsi rizakomera.
12 Imig 16.25 Hariho inzira itunganiye umuntu,
Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu.
13Naho aseka mu mutima we harimo agahinda,
Kandi amaherezo y'ibitwenge ni ugushavura.
14Usubira inyuma mu mutima azahazwa n'ibyo akurikiye,
Ariko umuntu mwiza azahazwa n'ibimuturukamo.
15Umuswa yemera ikivuzwe cyose,
Ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.
16Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga,
Ariko umupfapfa agenda ari icyigenge,
Akagira umutima udatinya.
17Uwihutira kurakara azakora iby'ubupfu,
Kandi uw'imigambi mibi baramwanga.
18Abaswa baragwa ubupfu,
Ariko ikamba ry'abanyamakenga ni ubuhanga.
19Umubi yikubita hasi imbere y'umwiza,
N'abanyabyaha bapfukama mu marembo y'abakiranutsi.
20Umukene arangwa ndetse n'abaturanyi be bakamubonerana,
Ariko umukire agira incuti nyinshi.
21Ugaya umuturanyi we aba akora icyaha,
Ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe.
22Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye?
Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n'umurava.
23Umurimo wose utera inyungu,
Ariko amazimwe y'ururimi atera ubukene agatubya.
24Ikamba ry'abanyabwenge ni ubutunzi bwabo,
Ariko ubupfu bw'abapfapfa ni ubupfu gusa.
25Umuhamya w'ukuri akiza ubugingo bw'abantu,
Ariko uvuga ibinyoma arashukana.
26Uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye,
Kandi abana be bazabona ubuhungiro.
27Kūbaha Uwiteka ni isōko y'ubugingo,
Bigatuma abantu batandukana n'imitego y'urupfu.
28Igihesha umwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane,
Ariko iyo ababuze aba arimbutse.
29Utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi,
Ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu.
30Umutima utuje ni wo bugingo bw'umubiri,
Ariko ishyari ni nk'ikimungu kiri mu magufwa.
31Urenganya umukene aba atuka Iyamuremye,
Ariko ubabariye umutindi aba ayubashye.
32Umunyabyaha anyitswa n'ibibi bye akora,
Ariko umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe.
33Ubwenge buba mu mutima w'ujijutse,
Ariko ibiri mu mutima w'umupfapfa biramenyekana.
34Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru,
Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose.
35Ineza y'umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge,
Ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.