1 Yes 34.5-17; Yer 49.7-22; Ezek 25.12-14; 35.1-15; Amosi Uriya ni nde uturutse muri Edomu, agahaguruka i Bosira yambaye imyambaro y'imihemba, yambaye imyenda y'icyubahiro agendana imbaraga zihebuje? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
“Ni jye uvugisha gukiranuka, nyir'imbaraga zo gukiza.”
2Ni iki gitumye imyenda yawe itukura, imyambaro yawe igasa n'iy'uwengesheje ibirenge mu muvure wengerwamo vino?
3 Ibyah 14.20; 19.13,15 “Niyengesheje umuvure jyenyine, mu bantu bo mu mahanga yose nta n'umwe twari kumwe. Ni ukuri nabengesheje ibirenge ndakaye, mbavungisha umujinya wanjye maze amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye, imyenda yanjye yose irahindana.
4Kuko nari naragambiriye umunsi wo guhoreramo inzigo, none n'umwaka wo gucungura abantu banjye na wo uratashye.
5Yes 59.16 Nararanganije amaso mbona nta wutabaye, ntangazwa n'uko ari nta wandengeye. Ni cyo cyatumye ukuboko kwanjye kunzanira agakiza, n'uburakari bwanjye ni bwo bwandengeye.
6Mvungisha amahanga uburakari bwanjye, mbasindisha umujinya wanjye, amaraso yabo nyavushiriza ku isi.”
7Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n'ishimwe rye, ibyo yaduhaye byose nzajya mbivuga uko bingana, muvuge n'ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereye ubuntu, nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana.
8Kuko yavuze ati “Ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya.” Nuko ababere Umukiza.
9Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n'imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura, yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera.
10Ariko baragoma bababaza Umwuka we wera, bituma ahinduka umwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo.
11Maze yibuka ibya kera, yibuka Mose n'abantu be ati “Uwabazamuranye n'abungeri b'intama ze, akabakura mu nyanja agiye he? Uwabashyizemo Umwuka we wera ari he?
12Kuva 14.21 Ni nde watumye ukuboko kwe kw'icyubahiro kugenda iruhande rw'iburyo rwa Mose, agatandukanya amazi imbere yabo akihesha izina rihoraho,
13akabanyuza imuhengeri nk'amafarashi anyura mu butayu, ntibasitare?
14Nk'uko inka zinyura mu gikombe, ni ko Umwuka w'Uwiteka yabaruhuraga.” Uko ni ko wayoboye abantu bawe, kugira ngo wiheshe izina ry'icyubahiro.
15Reba hasi uri mu ijuru, witegereze uri mu buturo bwo kwera kwawe n'ubw'icyubahiro cyawe. Umwete wawe n'imirimo yawe y'imbaraga biri he? Urukundo rwo mu mutima wawe n'imbabazi zawe ndabyimwe.
16Erega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Wowe ubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe.
17Uwiteka, ni iki gituma utuyobya inzira zawe, ukanangira imitima yacu ntitukubahe? Garuka ugirire abagaragu bawe, ari bo miryango ya gakondo yawe.
18Abantu bawe bera bahategetse igihe gito gusa, abanzi bacu bakuribatiye ubuturo bwawe bwera.
19Twahindutse nk'abatigeze gutegekwa nawe, nk'abatigeze kwitirirwa izina ryawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.