1
2Mana, mbabarira kuko abantu bashaka kumira,
Biriza umunsi bandwanya bakampata.
3Abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira,
Kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi.
4Uko ntinya kose nzakwiringira.
5Imana izampa gushima izina ryayo,
Imana ni yo niringiye sinzatinya,
Abantu babasha kuntwara iki?
6Biriza umunsi bagoreka amagambo yanjye,
Bibwira ibyo kungirira nabi bisa.
7Baraterana bakihisha,
Bakaronda ibirenge byanjye,
Kuko bubikiye ubugingo bwanjye.
8Mbese gukiranirwa kwabo kuzabakirisha?
Mana, tsinda amahanga hasi n'umujinya wawe.
9Ubara kurorongotana kwanjye,
Ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe,
Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?
10Icyo gihe abanzi banjye bazasubizwa inyuma ku munsi nzatakiramo,
Ibyo ndabizi kuko Imana iri mu ruhande rwanjye.
11Imana izampa gushima izina ryayo,
Uwiteka azampa gushima izina rye.
12Imana ni yo niringiye sinzatinya,
Abantu babasha kuntwara iki?
13Mana, imihigo naguhize indiho,
Kandi nzakwitura amaturo y'ishimwe.
14Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu,
N'ibirenge byanjye wabikijije gusitara,
Ngo mbone uko ngendera mu maso y'Imana mu mucyo w'ababaho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.