Zaburi 130 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Indirimbo y'Amazamuka.

Uwiteka, njya ngutakira ndi imuhengeri.

2Mwami, umva ijwi ryanjye,

Amatwi yawe atyarire kumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.

3Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa?

Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?

4Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri,

Kugira ngo wubahwe.

5Ntegereza Uwiteka,

Umutima wanjye urategereza,

Kandi ijambo rye ni ryo niringira.

6Umutima wanjye ugirira Uwiteka amatsiko,

Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo,

Ni koko urusha uko abarinzi bayagirira igitondo.

7Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka,

Kuko imbabazi zibonerwa aho Uwiteka ari,

Kandi aho ari ni ho habonerwa gucungurwa kwinshi.

8 Mat 1.21; Tito 2.14 Kandi ni we uzacungura ubwoko bw'Abisirayeli,

Abukureho ibyo bwakiraniwe byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help