1Uwiteka abwira Mose ati
2“Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese n'uninda wese, n'uhumanyijwe n'intumbi wese.
3Naho baba abagabo cyangwa abagore, mujye mubakuramo mubajyane inyuma yaho, kugira ngo batanduza aho mubambye amahema ntuye hagati.”
4Abisirayeli bagenza batyo, babakura mu ngando zabo. Uko Uwiteka yategetse Mose aba ari ko Abisirayeli bakora.
5
23“ ‘Uwo mutambyi yandike iyo mivumo mu gitabo, ayogeshe ayo mazi asharira.
24Anyweshe uwo mugore ayo mazi asharira atera umuvumo, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo amusharirire.
25Umutambyi akure rya turo ry'ifu riturishwa n'ifuhe ku mashyi y'uwo mugore, arizungurize imbere y'Uwiteka, arijyane ku gicaniro.
26Yende kuri iryo turo iryuzuye urushyi, ribe urwibutso rwaryo, aryosereze ku gicaniro abone kunywesha uwo mugore ya mazi.
27Namara kuyamunywesha, bizaba bitya: niba yanduye akaba acumuye ku mugabo we, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo, amusharirire atumbe inda, anyunyuke ikibero, uwo mugore ahinduke intukano mu bwoko bwe.
28Ariko niba atanduye, ahubwo akaba adahumanye nta cyo azaba, ntibizamubuza gusama inda.
29“ ‘Iryo ni ryo tegeko ry'ifuhe, ku mugore ugitegekwa n'umugabo we agahindukirira undi, akaba yanduye,
30no ku mugabo ufatwa n'ifuhe agafuhira umugore we. Ashyire uwo mugore imbere y'Uwiteka, umutambyi amugirire ibitegekwa n'iryo tegeko byose.
31Ni bwo uwo mugabo azaba akuweho gukiranirwa, umugore akaba ari we ugibwaho no gukiranirwa kwe.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.