Kuva 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uwiteka abwiriza Mose ibya Pasika

1 y'Uwiteka.

12“Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b'imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo. N'imana z'Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka.

13Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.

14 muwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamo rw'umuryango no ku nkomanizo zombi, he kugira uwo muri mwe usohoka mu nzu ye, mugeze mu gitondo.

23Heb 11.28 Kuko Uwiteka azanyura muri mwe ajya kwica Abanyegiputa, kandi nabona ayo maraso, ari mu ruhamo rw'umuryango no ku nkomanizo zombi, Uwiteka azanyura kuri urwo rugi ye gukundira umurimbuzi kwinjira mu mazu yanyu ngo abice.

24Kandi mujye muziririza ibyo, bibe itegeko kuri mwe no ku buzukuruza banyu iteka ryose.

25Nimumara kugera mu gihugu Uwiteka azabaha nk'uko yasezeranije, muzajye muziririza uwo muhango wera.

26Kandi uko abana banyu bababajije bati ‘Uyu muhango wanyu ni uw'iki?’

27Mujye mubasubiza muti ‘Ni igitambo cya Pasika y'Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y'Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’ ” Abantu barunama bikubita hasi.

28Abisirayeli baragenda babigenza batyo, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni aba ari ko bakora.

Icyago cya cumi: abana b'imfura bicwa

29 Kuva 4.22-23 Mu gicuku Uwiteka yica abana b'imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y'ubwami ukageza ku mpfura y'imbohe mu kazu k'ibwina, n'uburiza bw'amatungo bwose.

30Farawo yibambura nijoro, n'abagaragu be bose n'Abanyegiputa bose barabyuka. Muri Egiputa bacura umuborogo mwinshi, kuko ari nta nzu n'imwe itapfuyemo umuntu.

31Ahamagaza Mose na Aroni iryo joro arababwira ati “Nimuhaguruke muve mu bantu banjye mwe n'Abisirayeli, mugende mukorere Uwiteka nk'uko mwavugaga.

32Mujyane n'imikumbi yanyu n'amashyo yanyu nk'uko mwavugaga, mugende kandi munsabire umugisha.”

33Abanyegiputa bagōmēra ubwo bwoko ngo babohereze bave mu gihugu vuba, kuko bavugaga bati “Turapfuye twese”.

34Ubwo bwoko bujyana amarobe atarotswa y'imitsima yabo, batarayasembura, ibyibo byabo byo kuvugiramo bari babihambiriye mu myenda yabo bikoreye ku ntugu.

35Kuva 3.21-22 Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda.

36Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa babaha ibyo babasabye, banyaga Abanyegiputa.

Abisirayeli bagenda

37Abisirayeli barahaguruka, bava i Rāmesesi bataha i Sukoti, abigenzaga bari abagabo uduhumbi dutandatu, abana batari mu mubare.

38Kandi n'ikivange cy'amahanga menshi kijyana na bo, n'imikumbi n'amashyo by'amatungo menshi cyane.

39Botsa imitsima itasembuwe y'amarobe bavanye muri Egiputa atarotswa, kuko ayo marobe yari atasembuwe kuko birukanywe muri Egiputa ntibazārīre, kandi bari bataritekera icyokurya cyose.

40 Itang 15.13; Gal 3.17 Imyaka Abisirayeli bamaze mu rusuhuko rwa Egiputa, yari magana ane na mirongo itatu.

41Iyo myaka uko ari magana ane na mirongo itatu ishize hatabuzeho umunsi, hadasāzeho umunsi, ingabo z'Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa.

42Iryo joro ni iryo kuziriririzwa Uwiteka cyane, kuko yabakuye mu gihugu cya Egiputa Iryo ni rya joro ry'Uwiteka, Abisirayeli bose bakwiriye kujya baziririza cyane mu bihe byabo byose.

Andi mategeko ya Pasika

43Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Iri ni ryo tegeko kuri Pasika: ntihakagire umunyamahanga urya ku byayo,

44ariko umugurano w'umuntu wese yaguze ifeza, nibamara kumukeba abone kubiryaho.

45Umusuhuke w'umunyamahanga n'umugaragu ukorera ibihembo, ntibakabiryeho.

46Kub 9.12; Yoh 19.36 Bye gukurwa mu nzu ngo bijyanwe mu yindi. Ntugasohokane n'intongo y'iyo nyama, kandi ntimukavuneho igufwa na rimwe.

47Iteraniro ry'Abisirayeli ryose rijye riziririza Pasika.

48Kandi umunyamahanga nabasuhukiramo agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, abahungu b'iwe bose bakebwe abone kwegera ibya Pasika, akabiziririza. Kandi azamera nk'uwavukiye mu gihugu cyanyu, ariko ntihakagire utakebwe wese ubiryaho.

49Kavukire n'umunyamahanga ubasuhukiyemo bazasangire itegeko.”

50Uko ni ko Abisirayeli bose bakoze, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni ni ko bakoze,

51kuri wa munsi Uwiteka yakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help