Yosuwa 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umugabane w'Abefurayimu

1Umugabane wa bene Yosefu waheraga i Yorodani hateganye n'i Yeriko, no ku mazi ya Yeriko iburasirazuba mu butayu Urugabano rwawo rukazamuka ruva i Yeriko, rukanyura mu gihugu cy'imisozi miremire rukagera i Beteli,

2rugahera i Beteli rujya i Luzi, rukanyura mu rugabano rw'Abaruki rukagera Ataroti,

3rukamanukana iburengerazuba ku rugabano rw'Abayafuleti kugeza mu rugabano rwa Betihoroni yo hepfo ari yo Gezeri, kandi iherezo ryawo ryari inyanja.

4Nuko bene Yosefu, Abamanase n'Abefurayimu benda gakondo yabo.

5Kandi urugabano rw'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari rwaje rutya: urugabano rwa gakondo yabo rw'iburasirazuba rwari Atarotadara ukageza i Betihoroni yo haruguru.

6Urugabano rw'iburengerazuba rukagarukira i Mikimetati ikasikazi, maze rugakebereza iburasirazuba rukajya i Tanatishilo, rukanyura iburasirazuba bw'i Yanowa.

7Kandi rukava i Yanowa rukamanukana Ataroti n'i Nāra rukagera i Yeriko, rukagarukira kuri Yorodani,

8rukagera i Tapuwa rugakomeza iburasirazuba rukagera ku kagezi kitwa Kana, maze rukagarukira ku nyanja. Iyo ni yo gakondo y'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari,

9hamwe n'imidugudu yarobanuriwe Abefurayimu hagati ya gakondo y'Abamanase, imidugudu yose n'ibirorero byayo.

10Abac 1.29 Ariko ntibirukanayo Abanyakanāni babaga i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturana n'Abefurayimu na bugingo n'ubu, bahinduka abaretwa babo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help