Yobu 21 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yobu aramusubiza

1Maze Yobu arasubiza ati

2“Nimuhugukire ibyo mvuga,

Bimbere guhumuriza kwanyu.

3Nimunyihanganire kugira ngo nanjye mvuge,

Nimara kuvuga mukomeze museke.

4Mbese umuntu ni we ntakira?

Icyatuma ntareka kwihangana ni iki?

5Nimunyitegereze mwumirwe,

Maze mwifate ku munwa.

6Iyo niyibutse ngira ubwoba,

Kandi umushyitsi ugatigisa umubiri wanjye.

7-8“Ni iki gituma abanyabyaha babaho,

Bakisāzira ndetse bakarushaho gukomera?

Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba,

N'ababakomokaho na bo bakabakomerera imbere.

9Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zīkanga,

Kandi inkoni y'Imana ntibabanguriwe.

10Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora,

N'inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura.

11Abana babo bato babagenda imbere nk'umukumbi,

Kandi abana babo barabyina.

12Baririmbishwa n'ishako n'inanga,

Bakishimira ijwi ry'umwironge.

13Iminsi yabo bayimara baguwe neza,

Hanyuma bakamanukira ikuzimu badatinze.

14Bakabwira Imana kandi bati

‘Tuveho kuko tudashaka kumenya inzira zawe.’

15Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugira ngo tuyikorere?

Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’

16Dore ihirwe ryabo ntiriri mu maboko yabo,

Inama y'inkozi z'ibibi imbe kure.

17“Ni kangahe itabaza ry'abanyabyaha rijya rizima,

Ibyago byabo bikabageraho,

Imana ikabagororera imibabaro,

Ibitewe n'uburakari bwayo,

18Kugira ngo bamere nk'ibishakashaka bigurukanwa n'umuyaga,

Nk'umurama utumurwa n'ishuheri?

19“Muravuga muti

‘Imana ibikira abana b'umunyabyaha igihano cy'ibyaha bye.’

Ahubwo umunyabyaha ubwe abe ari we ihana,

Kugira ngo abimenye.

20Amaso ye abe ari yo areba kurimbuka kwe,

Kandi anywe uburakari bw'Ishoborabyose.

21Mbese ibizaba ku b'inzu ye bamukurikiye azabyitaho,

Kandi apfuye akenyutse?

22Hari uzigisha Imana ubwenge,

Kandi ari yo icira urubanza abakomeye?

23“Umwe apfa agifite imbaraga zishyitse,

Aguwe neza rwose kandi afite amahoro

24Ibicuba bye byuzuye amata,

Kandi umusokoro wo mu magufwa ye urayagirana.

25Undi apfa afite intimba mu mutima,

Atigeze kubona ibyiza.

26Bombi baryamana mu mukungugu,

Inyo zikabatwikira.

27“Dore nzi ibyo mutekereza,

N'imigambi mujya yo kungirira nabi.

28Kuko muvuga muti ‘Inzu y'igikomangoma iri he?

N'urugo abanyabyaha babagamo ruri he?’

29“Mbese ntimurakabaza abagenzi?

Ntimuzi icyo bahamije,

30Yuko umunyabyaha abikiwe umunsi w'amakuba,

Kandi ko bajyanywe mu munsi w'uburakari?

31Ni nde wamugaragariza inzira ye bahanganye?

Ni nde wamwitura ibyo yakoze?

32Nyamara azajyanwa mu mva,

Kandi abantu bazarinda igituro cye.

33Ibisinde byo mu gikombe bizamuryohera,

Kandi abantu bose bazamukurikira,

Nk'abamubanjirije batabarika.

34“Noneho ni iki gituma mumporesha iby'ubusa?

Ko numva ibyo munsubiza ari ibinyoma bisa!”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help